Nyiransengimana Valantine wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Dorimbogo uherutse kwitaba Imana, hatangajwe igihe aherekerezwaho bwa nyuma.
Uyu Munyarwandakazi wakunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi.
Amakuru avuga ko ashyirwa kuri Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe na Rweme Mbabazi Gerard, umwe mu banyamakuru watumye amenyekana nyakwigendera.
Uyu munyamakuru yabitangaje akoresheje imbuga nkaranyambaga ze, aho avuga ko biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere, anasaba abakundaga nyakwigendera gufasha umuryango we, kugira ngo ubone uko umuherekeza dore ko udasanzwe ufite bushobozi.
Yagize ati “Valentine (Vava Juru) biteganyijwe ko tuzamushyingura ejo [kuri uyu wa Mbere] ariko nta bushobozi no kubona isanduku ni ikibazo, itange uko ushoboye maze tumuherekeze neza.”
Uyu munyamakuru wasabye abantu kohereza inkunga kuri nimero ye ya telefone, yasabye abantu kumwizera, abizeza ko amafaranga yose aza kubone, azayashyikiriza umuryango wa nyakwigendera.
Ati “Nunyoherereza igiceri cy’ijana ndagitanga uko cyakabaye, nunohereza amafaranga menshi ashoboka, ndayatanga uko yakabaye, nyahe mama we ndetse n’umuryango we, tubashe kumuherecyeza mu buryo bwiza bushoboka kuko Vava yaratubaniye mu buryo bwose.”
Vava Dorimbogo, yitabye Imana amaze iminsi arwariye mu bitaro, aho yivuzaga indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, bikbaba bivugwa yabanje kwivuza mu bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, nyuma akomeje kuremba yoherezwa ku Bitaro bya kibuye ari na ho yaguye.
Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10