Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, hari hategerejwe imikino ibanza ya 1/2 mu kiciro cya kabiri, ariko yasubitswe kubera amakipe yatanze ibirego nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Aganira n’inyamakuru Kigali Today, Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA, yavuze ko bayisubitse kugira ngo habanze hakurikiranwe ibirego byatanzwe na Nyanza FC ndetse na AS Muhanga.
Ati “Bijyanye n’ibibazo turimo kubonamo twashyikirijwe n’amwe mu makipe yagiye atanga ibirego by’ibitaragenze neza mu mikino iheruka.”
AS Muhanga yareze ikipe ya Rwamagana yayisezereye muri ¼, ko mu mukino ubanza wabereye i Rwamagana AS Muhanga igatsinda 1-0 Rwamagana City, muri uwo mukino yakinishije umukinnyi utari wemerewe gukina kuko yari afite amakarita atatu y’umuhondo.
Nyanza FC yo yareze ikipe ya InterForce, ivuga ko umutoza wayo Munyeshema Gaspard utari wemerewe gutoza umukino wo kwishyura wabereye i Nyanza, kuko yabonye ikarita y’umutuku mu mukino ubanza, yagaragaye ku murongo w’abatoza i Nyanza hari amabwiriza arimo gutanga bityo bigafatwa nko gutoza.
Nyanza FC ariko yabanje guhabwa igisubizo, ariko irongera izana ibimenyetso byatumye kugeza ubu ikirego cyayo nacyo gikomeza gukurikirana.
Imyanzuro izafatwa kuri ibi birego by’aya makipe yatumye imikino ibanza ya 1/2 ishyirwa ku itariki ya 13 na 14 Kamena 2022.
RADIOTV10