Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Iraq, iherereye i Baghadah, yagabweho igitero, irasaswaho ibisasu bya rutura, aho bikekwa ko byakozwe n’umutwe utarishimiye kuba USA iri gufasha Israel mu ntambara ihanganyemo na Palestine.
Ni igitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 08 Ukuboza 2023, aho agace karashwemo ibi bisasu byo mu bwoko bwa roketi, gasanzwe kanarimo ibirindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’ibigo bya Leta ya Iraq.
Nubwo nta mutwe urigamba iki gitero kuzeba ubu, amakuru dukesha Aljazeera, avuga ko ibirindiro bya America biri mu bururasirazuba bwo hagati, bimaze iminsi byibasirwa n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Iraq.
Uku kwibasirwa kwatangiye nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za America, zitangaje ko zishyigiye Israel imaze iminsi ihanganye na Palestine, mu gihe iyi mitwe yo muri Iraq yo iherutse gutangaza ko ishyigikiye Abanya-Palestine ndetse yasezeranyije kwihorera kuri Israel n’abayifasha ari bo America.
Iki gitero cyabaye kuri uyu wa Gatanu, kibaye igitero cya mbere kigabwe kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Iraq.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10