Umuhanzikazi Ishimwe Vestine uririmba mu itsinda ahuriyemo n’umuvandimwe we Dorcas (Vestine& Dorcas), yasezeranye mu mategeko n’umusore wo muri Burkina Faso, ndetse byamenyekanye ko haherutse no kuba umuhango wo gufata irembo.
Uku gusezerana kwa Vestine n’uyu musore witwa Ouedraoso Idrissa, byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, aho basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ni inkuru yatunguye benshi mu bakurikiranira hafi amakuru yo mu ruganda rw’imyidagaduro, byumwihariko bafataga aba bakobwa nk’abakiri bato.
Ishimwe Vestine ugiye kuzuza imyaka 21 y’amavuko, yavutse muri Gashyantare 2004, mu gihe umuvandiwe we Dorcas umugwa mu ntege, we yavutse muri Kamena 2006.
Umuhango w’iri sezerano rya Vestine n’umukunzi we, wabaye mu ibanga rikomeye, ariko amakuru yaje kumenyekana, ndetse agera mu bakunzi b’indirimbo zabo, barimo abatunguwe.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda cyibanda ku nkuru z’ibivugwa mu myidagaduro, avuga ko uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko, waje ukurikira undi wo gufata irembo.
Uyu muhango wo gufata irembo wabaye tariki 06 Mutarama 2025, ariko abawitabiriye bakaba bari bahawe amabwiriza n’abakurikirana inyungu z’uyu muhanzi, ko nta n’umwe ugira ifoto cyangwa ishusho afata atabiherewe uburenganzira.
Vestine na Dorcas, basanzwe ari abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe na benshi, bamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo izakunzwe n’abatari bacye, nk’iyitwa ‘Nahawe Ijambo’, ‘Si Bayali’, ‘Ku musaraba’ n’iyitwa ‘Ihema’ baherutse gushyira hanze.
RADIOTV10