Hagaragajwe amashusho ya bimwe mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’igisirikare cya DRC, agaragaza bamwe mu basirikare b’iki Gihugu baboshye abo bashinja gukorana na M23, banabambuye imyenda, aho bivugwa ko byabereye i Kisangani.
Aya mashusho yasangijwe bwa kabiri (repost) n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka ayakuye kuri Konti y’uwitwa Shyamba B. Claude, agaragaza hari abantu baryamishijwe hasi bababoheye amaboko inyuma, bigaragara ko babanegekaje, ndetse n’abasirikare ba FARDC bari aho.
Uyu Shyamba B. Claude washyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yashyizeho ubutumwa agira ati “Ntuzigera ubona HRW (Human Rights Watch), Reuters na BBC bamagana ibi byaha by’intambara bya FARDC. Ese murabona ibi ari imikino iri muri Kisangani?”
Ni nyuma yuko uyu Muryango HRW ndetse n’ibi bitangazamakuru mpuzamahanga bimaze iminsi bitangaza amakuru ashinja Ihuriro AFC/M23 kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Uyu muryango HRW uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu kandi, uherutse kongera kuzamura ibirego by’ibinyoma ko ingabo z’u Rwanda zifasha abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, ibintu u Rwanda rwahakanye kuva cyera.
Mu nyandiko uyu muryango uherutse gushyira hanze, wanashyize hanze ifoto uvuga ko ari irimbi ry’igisirikare cy’u Rwanda, ukavuga ko hari abasirikare benshi b’iki Gihugu ngo baguye muri Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, anyomoza ibyari byatangajwe n’uyu muryango, yavuze ko bibabaje kuba HRW ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, itandukira ikajya mu bitayireba kandi bihabanye n’ukuri, aho gutabariza Abanyekongo bakomeje kwicwa ijoro n’amanywa, mu bikorwa n’ubundi biriho bikorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR yashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu butumwa bwa Yolande Makolo, yagize ati “Kuki iri koranabuhanga mutarikoresha mugaragaza ibisasu bikomeje kuraswa mu bice by’Abanyamulenge bikorwa na FARDC, no kwerekana abasirikare ibihumbi n’ibihumbi b’u Burundi bambukiranya umupaka bajya muri Kivu y’Epfo gufasha FARDC n’inyeshyamba zikora amarorerwa za Wazalendo, bari kwica abasivile?”
Imiryango mpuzamahanga yakunze kunengwa gutera umugongo ubwicanyi bwakunze gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bihora bikorwa n’igisirikare cya Congo (FARDC).
RADIOTV10