Monday, December 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe impamvu yihariye yatumye Gitifu w’Akagari afungwa

radiotv10by radiotv10
19/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hasobanuwe impamvu yihariye yatumye Gitifu w’Akagari afungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusenya no kwangiza inzu y’umuturage yari ari kubaka, akayadukira akayitema.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabungo, Ndagijimana Vincent yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, nyuma yo gusenyera umuturage witwa Jean Pierre Mpongano uri kubaka inzu muri aka Kagari.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko icyatumye uyu muyobozi yadukira inzu y’umuturage yari ikiri mu kuzamurwa ibiti, akabitema, ari uko yari yamwatse ruswa y’ibihumbi 20 Frw akayamwima.

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, buvuga ko na bwo bwumvise ayo makuru, ariko ko icyatumye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari atabwa muri yombi, ari ugusenyera umuturage, ariko ko ibya ruswa, nta bimenyetso bihari.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yagize ati “bavuga ko yabanje kumwaka ruswa, ariko nta bimenyetso bifatika batanga, gusa yafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo abazwe ibyo yakoze byo gusenya inzu y’umuturage akanayangiza.”

Uyu muyobozi avuga ko babanje kugira inama uyu muturage wangirijwe inzu na Gitifu kujya gutanga ikirego kuri RIB, ariko bakaza no kumva andi makuru kuri uyu muyobozi agomba gukurikiranwaho.

Ati “Kubera ko n’abaturage bari bamutubwiyeho imyitwarire mibi irimo n’iyo, yabaye ajyanywe mu nzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ubu niho ari.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabungo, ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Zaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 19 =

Previous Post

Ukekwaho gukora ibitemewe yakoreye Abapolisi amayeri adasanzwe

Next Post

Igisubizo bahawe ku kijya kizahaza ubuhahirane bw’Uturere 3 gishobora kutabanyura

Related Posts

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

by radiotv10
29/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora,...

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
29/12/2025
0

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
28/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

IZIHERUKA

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda
MU RWANDA

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

by radiotv10
29/12/2025
0

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

29/12/2025
Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

29/12/2025
Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

28/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo bahawe ku kijya kizahaza ubuhahirane bw’Uturere 3 gishobora kutabanyura

Igisubizo bahawe ku kijya kizahaza ubuhahirane bw’Uturere 3 gishobora kutabanyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.