Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe urugendo rwagejeje Polisi ku wafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze z’amamiliyoni

radiotv10by radiotv10
22/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hasobanuwe urugendo rwagejeje Polisi ku wafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze z’amamiliyoni
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 33 yafatiwe mu rugo rwo mu Kagari Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yarahahinduye ububiko bw’inzoga za Likeri, kuko hafatiwe izifite agaciro ka miliyoni zirenga 21 Frw. Hasobanuwe uko yafashwe.

Uyu mugabo yafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi butemewe bwa magendu rizwi nka ASOC, ku wa Kabiri tariki 20 Kamena.

Hafashwe kandi ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (Motari) w’imyaka 38, ari na we wabanje gufatwa, afatiwe ku Gisimenti mu Murenge wa Remera, ubwo yari afite amacupa 10 y’izi nzoga za magendu, azishyiriye abacuruzi.

Aba bombi, bafatanywe amacupa 305 y’izi nzoga zo mu bwoko bwa Likeri zirimo Camino, Veuve Cliquot, Amarula, Moet, Hennessy, Chivas, Tequila Petron, Absolute Vodka, Remy Martin, Jameson, Bailey, Cointreau, Jack Daniel, Hendricks, Black label na Courvoisier, zifite agaciro ka 21 385 000 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Polisi yari ifite amakuru kuri uyu mumotari ko akunda gutwara izi nzoga azishyiriye abacuruzi mu bice bitandukanye.

Yagize ati “Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu baje kubona uwo mumotari atwaye amacupa 10 y’izo nzoga za magendu, ubwo yari ageze ku Kisimenti bahita bamufata.”

Avuga ko uyu mumotari akimara gufatwa yavuze nyiri izi nzoga, ko ari “iz’umugabo utuye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, na we wahise afatwa nyuma y’uko Abapolisi bahageze basaka mu nzu abamo bakamusangana andi macupa 295.” 

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo na we akimara gufatwa, yavuze ko na we izi nzoga azizanirwa n’undi mugabo uzikura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo kandi yavuze ko na we yakoreraga uwo wundi, akagemura izi nzoga mu bacuruzi banyuranye, akoresheje abamotari babiri barimo uyu bafatiwe rimwe, na we akaba yahembwaga ibihumbi 150 Frw ku kwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Abahanzi babiri byavugwaga ko bakundana babitanzeho umucyo izuba riva

Next Post

Umuhanzi ugezweho muri Tanzania agaragaje ishusho itari izwi y’indirimbo nyarwanda iwabo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ugezweho muri Tanzania agaragaje ishusho itari izwi y’indirimbo nyarwanda iwabo

Umuhanzi ugezweho muri Tanzania agaragaje ishusho itari izwi y’indirimbo nyarwanda iwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.