Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hasohotse ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose ku byabaye mu Mavubi bitari bikwiye

radiotv10by radiotv10
20/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hasohotse ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose ku byabaye mu Mavubi bitari bikwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru-Amavubi itewe mpaga ku bw’amakosa yo gukinisha umukinnyi utari ubyemerewe mu mukino wayihuje na Benin wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, FERWAFA yashyize hanze ubutumwa bwo gusaba imbabazi, kuri ibi yise ‘uburangare’.

Icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, cyagiye hanze muri iki cyumweru, kivuga ko u Rwanda rwahanishijwe guterwa mpaga y’ibitego bitatu kuko rwakinishije umukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo muri uyu mukino wabaye tariki 29 Weruwe i Kigali.

Nyuma y’iminsi itatu hagiye hanze iki cyemezo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda.

Iri shyirahamwe ritangira rigira rivuga ko “ryiseguye kandi risabye imbazi Abanyarwanda bose kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abakuru-Amavubi, kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amvubi yakiriyemo ikipe y’Igihugu ya Benin i Kigali.”

FERWAFA ikomeza ivuga ko aya makosa ari na yo yatumye uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’Igihugu, Rutayisire Jackson, ahagarikwa.

Iri tangazo rikomeza rigira rigira riti “Turakomeza gukurikirana n’undi wese waba yarabigizemo uruhare kugira ngo abibazwe.”

FERWAFA isoza isezeranya Abanyarwanda ko hafashwe ingamba kugira ngo amakosa nk’aya atazongera kubaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + seven =

Previous Post

Banki ya Kigali yagaragaje urwego iteganya kugeraho ruzatuma irushaho kuba ubukombe

Next Post

Bwa mbere Israel Mbonyi yahishuye aho Imana yamweretse azakura umugore mwiza

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere Israel Mbonyi yahishuye aho Imana yamweretse azakura umugore mwiza

Bwa mbere Israel Mbonyi yahishuye aho Imana yamweretse azakura umugore mwiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.