Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahamagaye abakinnyi bazifashishwa mu mukino uzahuza u Rwanda na Mozambique wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, batarimo Haruna Niyonzima udaheruka guhamagarwa ndetse na Kagere Meddie, bombi basanzwe ari ba Kapiteni.
Uru rutonde rw’abakinnyi 28 bahamagawe, ruriho batatu b’abanyezamu, icumi ba myugariro, umunani bakina hagati ndetse na ba rutahizamu barindwi.
Mu izamu hahamagawe Ntwari Fiacre wa AS Kigali umaze iminsi arindira Amavubi, akanitwara neza, Ishimwe Pierre wa APR FC uherutse gutwara shampiyona ndetse na Hakizimana Adolphin wa Rayon Sports.
Mu bakinnyi icumi bakina inyuma, harimo babiri ba APR FC, babiri ba Kiyovu Sports, umwe wa Rayon Sport, undi wa Kiyovu ndetse n’umwe wa AS Kigali, mu gihe abandi bakina mu makipe yo hanze, barimo Noe Uwimana mushya.
Naho mu bakina hagati, harimo babiri bakina mu Rwanda ari bo Muhadjiri Hakizimana wa Police FC ndetse na Jean Bosco Ruboneka wa APR FC.
Muri aba bo hagati, harimo Samuel Guelette utarakunze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, ariko akaba yaragaragaje ubuhanga ubwo yakinaga umukino wa gicuti wahuje Amavubi na Centrafrique.
Naho ba rutahizamu, hakaba harimo babiri ba Police FC, na babiri ba APR FC, mu gihe abandi batatu bakina hanze y’u Rwanda.
Kagere Meddie wakinnye imikino iheruka, akaba ari na we wari kapiteni muri iyi mikino, ntiyahamagawe, ndetse na Haruna Niyonzima, udaheruka kugirirwa icyizere.
RADIOTV10