Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse imikino itatu rutahizamu w’Umurundi Jean Claude Girumugisha ukinira Al Hilal Omdurman, nyuma yo gushoza intambara yavuyemo imvururu zabaye ku mukino wa CAF Champions League ikipe ye yatsinzemo MC Alger ibitego 2-1.
CAF yatangaje ko Girumugisha ahagaritswe imikino itatu (3) y’amarushanwa ya CAF Champions League, ndetse anacibwa amande y’amadolari 5,000 (asaga miliyoni 6 Frw), kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye ku mukino wabereye muri Amahoro Stadium, aho yagaragaye akoba abakinnyi ba MC Alger bigatuma habaho gushyamirana ku mpande zombi.
Bitewe n’iyi ndishyi n’ihagarikwa yafatiwe, Girumugisha ntazagaragara mu mikino ikurikira: Al Hilal vs St Eloi Lupopo, Mamelodi Sundowns vs Al Hilal, n’uwa Al Hilal vs Mamelodi Sundowns.
Ubuyobozi bwa Al Hilal bukaba buvuga ko buza kujuririra iki cyemezo kuko bumva kidakwiye, bati:
“Yego, twabonye ibaruwa, ariko twiteguye kujuririra icyemezo cyafatiwe Girumugisha kuko na we yarasagarariwe mu mukino. Ntabwo ari we watangije intambara, ahubwo abakinnyi ba MC Alger ni bo babanje kumusagararira.”
Iki gihano CAF yahaye Girumugisha Jean Claude yagendeye ku ngingo zayo z’amategeko agenga imyitwarire (CAF Disciplinary Code) zihana ibikorwa byose byangiza umucyo w’umukino, birimo imyitwarire idahwitse, gukoresha ingufu zisa n’ibikorwa bya violence, kuvuga amagambo asebya cyangwa kubangamira umutekano w’umukino, ko ahanirwa gusiba imikino hagati y’itatu n’itanu, ndetse n’amande kuva ku bihumbi bitanu by’amadolari kugeza kuri cumi na bitanu.
Aime Augustin
RADIOTV10











