Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

radiotv10by radiotv10
19/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yageneye ubutumwa mugenzi we Ishimwe Vestine amukomeza, nyuma yuko hagiye hanze ubutumwa bivugwa ko ari ubwe agaragaza ko urugo rwe rudahagaze neza.

Amakuru y’ibibazo bivugwa mu rugo rw’umuririmbyi Vestine, yasakaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2025 nyuma yuko ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram hatambutse ubutumwa bugaragaza ko hagati ye n’umugabo we bitameze neza.

Ni amakuru kugeza ubu atavugwaho rumwe, aho bamwe bavuga ko atari we wiyandikiye buriya butumwa butamaze igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gihe hari n’abavuga ko byaba ari ugukurura amarangamutima y’abantu kuko we n’umuvandimwe we Dorcas baririmbana bitegura gushyira hanze igihangano gishya.

Nyuma y’ibi, umuhanzi Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yanyujije ubutumwa kuri Instagram, akomeza uyu murumuna we mu muhamagaro n’ubuhanzi.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya, nka mukuru wawe mu rugendo rwo kuramya Imana, ntesheje agaciro imbaraga zose mbi zarwanya umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Ijambo ribi ryose ryavuzwe ryavugwa cyangwa ryatekerezwa ku buzima bwawe, nditesheje agaciro mu izina rya YESU.”

Yakomeje agira ati “On your knees [ku mavi yawe], aho ni ho haba inyegamo y’abaramyi, ujye uhahungira.”

Arongera ati “Komera kandi uhore utekanye. Ndizera ko Yesu waguhaye ijambo rimwe, ari We ukongera noneho akaguha ijambo rishobora gucecekesha imiraba yose y’ubuzima bwawe.

Nanze ikibi cyose cyakugirira nabi. Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana. Erega wahawe ijambo, kandi byemewe n’Uwaryivugiye.”

Aline Gahongayire wakomeje Vestine, muri 2015 yatandukanye n’umugabo we Gahima Gabriel bari bakoze ubukwe muri Mutarama 2013.

Aline Gahongayire yakomeje murumuna we

Ishimwe Vestine

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 1 =

Previous Post

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Next Post

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Related Posts

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

by radiotv10
07/01/2026
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko...

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

Amakuru mashya: DJ Toxxyk bwa mbere mu Rukiko urubanza rwe rurasubitswe

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuvangamiziki Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku mpanuka aherutse gukora ubwo yagongaga umupolisi akitaba Imana,...

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Umuhanga mu kuvangavanga imiziki, Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo kugonga umupolisi agahita yitaba...

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

by radiotv10
05/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yavuze ko uretse ibibazo by’amashusho ye y’urukozasoni yasakaye, yanagize ibindi byago bikomeye byo gupfusha...

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yagaragaje ko umwaka ushize wa 2025 yawuhuriyemo na byinshi bimukomeretsa umutima, anahishura ko atangiye...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.