Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza muri DRC, yasabye Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutangiza ikirego gishinja Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba nyuma yuko atanze ibisobanuro ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, ariko ntibimunyure ku buryo yahagarika kumukurikirana.

Firmin Mvonde, Umushinjacyaha Mukuru w’Uru Rukiko rusesa Imanza; yatanze iki cyifuzo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 mu Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yayigaragarije impamvu ashinja uyu Muminisitiri icyaha cyo “Kunyereza umutungo wa Leta.”

Firmin Mvonde yavuze ko agendeye ku bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera mu mabazwa yakorewe, bitavuyemo impamvu yatuma ahagarika kumukurikirana, ahubwo ko byashimangiye ko agomba gukomeza iperereza kubera impamvu zikomeye zagaragaje ko yaba yarakoze iki cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Constant Mutamba akekwaho kunyereza miliyoni 19 USD, mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani, aho uyu umwe mu bagize Guverinoma ya Congo Kinshasa, yiyemereye ko ziriya miliyoni zashyizwe kuri Konti y’abatekamutwe.

Aregwa kandi kunyereza imari y’amafaranga yari yatanzwe na Uganda mu bihano iki Gihugu cyaciwe kubera ibikorwa bitemewe cyakoreye muri DRC.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde, yatangaje ko Constant Mutamba atigeze agira ubushake bwo kugenzura niba sosiyete ya Zion Construction ibaho koko, cyangwa se isanzwe ikora ibyo bikorwa, cyangwa ikaba ari iy’umuntu ufite ubushobozi.

Yagize ati “Ugendeye ku byagaragaye, hakwemezwa ko sosiyete ya Zion Construction ari urwitwazo gusa, yahimbwe mu mugambi wo kunyereza umutungo wa Leta yari yagenewe gusana ibyangijwe n’ibikorwa binyuranye n’amategeko bya Uganda muri DRC.”

Ibi yabishimangiye avuga ko bigaragazwa no kuba iriya sosiyete n’ubu bigaragara ko itigeze ibaho, ndetse n’iperereza ryakorewe i Kisangani rikaba ryaragaragaje ko hatigeze hanagenwa ahantu hagombaga kubakwa iriya Gereza, nyamara amafaranga yabyo yaratanzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Uwishe umugore we n’abana babo nawe akimanika ngo uwo bashakanye yari yamwangiye ko baryamana

Next Post

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Related Posts

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye,...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingingo yo guhererekanya imfungwa hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zabaye ingorabahizi, ndetse...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

IZIHERUKA

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident
IMIBEREHO MYIZA

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

by radiotv10
20/09/2025
0

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Ubuhamya ku ifungwa ry'abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.