Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Havutse amarushanwa abiri azongerera ibyishimo abakunzi ba Basketball mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/12/2023
in BASKETBALL, SIPORO
0
Havutse amarushanwa abiri azongerera ibyishimo abakunzi ba Basketball mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mukino wa Basketball mu Rwanda, hongewemo amarushanwa abiri arimo igikombe gikuru cya Super Cup cyizahatanirwa n’amakipe abiri azaba yegukanye ibikombe.

Byemerejwe mu Nteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Iyi Nteko Rusange kandi yanemeje itariki izatangiriraho Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikaba ari tariki 09 Gashyantare 2024.

Iyi Shampiyona y’icyiciro cya mbere, na yo yiyongereyemo amakipe abiri ari yo Kepler na Easter African University, yatumye izakinwa n’amakipe 10 mu bagabo.

Naho amarushanwa abiri yongewe mu mikino ya Basketball mu Rwanda, ni igikombe cyiswe Rwanda Cup ndetse n’igikombe cya Super Cup.

Iki gikombe cya Super Cup kizakinwa n’ikipe izaba yegukanye Shampiyona ndetse n’izaba yegukanye iri rushanwa rishya rya Rwanda Cup.

Muri iyi Nteko Rusange, kandi hafashwe ibindi byemezo bitandukanye, nko mu mategeko; hanzuwe ko umukinnyi w’umunyamahanga umaze gukina imyaka irenga 3 yemerewe gukina muri League nk’Umwenegihugu.

Abakinnyi bakiniraga ikipe y’Igihugu baramaze guhabwa uburenganzi nk’ubw’abegihugu, buri kipe yemerewe umukinnyi umwe, n’abanyamahanga babiri nk’uko byari bisanzwe.

Ku bakinnyi b’Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu, igihe bari imbere mu Gihugu buri kipe yemerewe umukinnyi umwe gusa.

Nanone kandi amakipe yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza shamppiyona irangiye, mu gihe byarangiranaga n’imikino y’icyiciro kibanza. Abakinnyi ikipe yemerewe kwandikisha ni 20 barimo abanyamahanga 5.

Mu mategeko, hemejwe ko umukino nuzajya urangira amakipe anganya amanota, hazajya hongerwaho iminota y’inyongera kugira ngo haboneke ikipe itsinze. Ubusanzwe mu gihe amakipe yanganyaga amanota muri Phase Aller batangaga amanota bagendeye ku ikipe yatsinze umukino wa Phase retour.

FERWABA yemeje ko mu 2025, hazabo shampiyona y’ababigize umwuga mu buryo bujyanye n’amategeko

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + two =

Previous Post

Cabo Delgado: Amashimwe y’abaturage aritsa kuri RDF ngo iramutse ihavuye nabo ntibaharara

Next Post

Muri Gaza havumbuwe inzira idasanzwe yo mu butaka yakoreshwaga na Hamas

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Gaza havumbuwe inzira idasanzwe yo mu butaka yakoreshwaga na Hamas

Muri Gaza havumbuwe inzira idasanzwe yo mu butaka yakoreshwaga na Hamas

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.