Umuyobozi Ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kabgayi B mu Karere ka Muhanga, yatawe muri yombi, akurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera bamwe mu banyeshuri b’abakobwa, aho bivugwa ko hari abo yasambanyije, abandi akabasoma ku ngufu, n’abo yakabakabaga batabyumvikanyeho.
Uwatawe muri yombi, ni Mitsindo Gaëtan usanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri GS Kabgayi B, wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu muyobozi muri iri shuri yatawe muri yombi, nyuma yuko bamwe mu bo yahohoteye batanze amakuru.
Bivugwa kandi ko bamwe mu bahohotewe n’uyu murezi, babimenyesheje ubuyobozi bw’ishuri, bukabimubazaho, na we akabyemera akanabisabira imbabazi, ariko ntibimenyeshwe inzego.
Umwe mu bavuga ko yakorewe ihohoterwa n’uyu Muyobozi ushinzwe amasomo miri iri shuri, yagize ati “Yatangiye kunkorakora arangundira, aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye.”
Uyu munyeshuri uvuga ko ubwo yakorerwaga ibi, yasohotse asa nk’uwahahamutse, yemeza ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’iri shuri, ndetse akaba afite inyandiko yanditse amusaba imbabazi.
Amakuru yo guta muri yombi uyu Muyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B, yemejwe n’umuyobozi w’iri shuri Frère Nsabimana Jean Baptiste, wavuze ko abakozi ba RIB baje kuri iri shuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bakamubwira ko bashaka uriya watawe muri yombi, bakamujyana, ariko ko atazi icyo bamujyaniye.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, na we yemeje ko uyu muyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B yatawe muri yombi, aho afunguye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.
RADIOTV10