Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini.
Amakuru y’ifungwa ry’aba bahanzikazi, yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, aho bamwe mu bazikoresha bavugaga ko aba bahanzikazi bari mu maboko ya Polisi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times cyavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga; aremeza ko aba Bahanzikazi Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe.
ACP Boniface Rutikanga yafize ati “Yego ni byo barafunze.”
Ifungwa ry’aba bahanzikazi, ryaje rikurikira gufatirwa n’ubundi mu makosa yo kurenga ku mabwiriza, aho bafatanywe n’izindi nshuti mu masaha y’ijoro, bakaza gusuzumwa ibiyobwenge, nyuma bakaza gutabwa muri yombi nyuma yuko babisanzwemo mu mubiri.
Aba bahanzikazi babiri, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, nk’uko byemejwe n’inshuti ya hafi y’umwe muri aba bahanzi.
Ariel Wayz uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu Rwanda muri iki gihe, ni umwe mu bize umuziki mu ishuri ryawo rya Nyundo yarangijemo muri 2016, wagiye anakora indirimbo zakunzwe na benshi, akaba kandi ari umwe mu bigaragaje mu bitaramo rya MTN Iwacu Muzika Festival biherutse kuzenguruka Igihugu.
Babo, we wamenyekanye mu ndirimbo zirimo na Lose you yakoranye n’uyu mugenzi we Ariel Wayz, asanzwe abarizwa muri Laber ya 1K Entertainment y’umuhanzi DJ Pius.



RADIOTV10