Ku Isi hagiye kubaho ibidasanzwe, aho ubwato bumeze nka hoteli ikomeye bugiye kumara imyaka itatu bugendagenda mu nyanja, ndetse hanatangazwa akayabo kazishyurwa n’uzifuza kubukodeshamo aho gutura mu gihe cy’umwaka.
Ni ubwato bwa kompanyi y’ingendo z’ubwato buzatangira kogoga inyanja tariki 01 Ugushyingo 2023 butangiriye urugendo rwiswe MV Gemini muri Istanbul muri Turkia.
Abakoze ubu bwato, bavuga ko abantu bafite amezi umunani yo kwitegura ku bifuza kuzakodesha muri ubu bwato, bashaka ibyangombwa byose nk’imapuro z’inzira (Passport) ndetse n’ibindi.
Ubu bwato buzamara imyaka itatu buri mu rugendo, buzagenda ibilometero ibihumbi 130, abifuza kubukodeshamo aho gutura mu gihe cy’umwaka, bazishyura ibihumbi 30 USD (Miliyoni 30 Frw) ku muntu umwe.
Ni ubwato bukozwe nka Hoteli zikomeye kuko burimo ibyumba byo kuraramo, uruganiriro, piscine ndetse n’ibindi bikorwa remezo byose bikenerwa n’abantu aho batuye.
Iyi kompanyi y’ubu bwato, ivuga ko buzagera ku byambu 375 ndetse bukagera mu Bihugu 135 byo ku Isi ku Migabane yose uko ari irindwi.
Hamwe mu hantu nyaburanga buzagera, harimo umujyi wa Rio de Janeiro, ku birango bya Pyramids bya Gisa ndetse n’ahazwi nka Great Wall mu Bushinwa.
Buzagera kandi mu Birwa 103, aho igihe buzaba bugeze muri ibyo bice buzajya buhagarara ababurimo bakabanza kujya gutembera mu rwego rwo kubashimisha.
Ubu bwato bufite ibyumba abantu bashobora kubamo bigera muri 400 ndetse n’ahandi hashobora kwakira abagenzi 1 074.
RADIOTV10