• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibigwi bya Al Hilal Benghazi ukwiye kumenya mbere yo gucakirana na Rayon

radiotv10by radiotv10
23/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibigwi bya Al Hilal Benghazi ukwiye kumenya mbere yo gucakirana na Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Al Hilal Benghazi yo muri Libya igiye guhura na Rayon Sports FC mu mikino y’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, ni imwe mu makipe akuze kuko yashinzwe mu 1954. Tumenye amwe mu mateka yayo.

Rayon Sports ubwo iheruka mu mikino nyafurika yari yaviriyemo muri 1/4 cya Confederation Cup ariko nyuma y’aho imara imyaka myinshi itarabasha gusubirayo. Ubu urugendo rwayo rwo gusubirayo ruratangira kuri iki cyumweru.

Iracakirana n’ikipe yo muri Libya

Ku ruhando rwa Afurika amakipe akomoka mu Bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika, ni yo agora cyane ayo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Amakipe ava mu Bihugu nka Misiri, Maroc, Tuniziya, na Algeria, aba ari ku rwego rwo hejuru ariko bisa nk’aho Rayon Sports yo yagize amahirwe yo kutisanga muri bino Bihugu ahubwo yisanga muri Libya.

Al Hilal Benghazi ni ikipe yashinzwe mu 1954, iherereye i Benghazi, umwe mu mijyi ikomeye ya Libya.

Iyi kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya (Libya Premier League) ariko ntirabasha kwegukana iki gikombe na rimwe mu myaka yose imaze, igikomeye yakoze ni ukuza ku mwanya wa kabiri, nabyo imaze gukora inshuro 2 gusa, cyakoze cyo yegukanye igikombe cy’Igihugu inshuro imwe, ubundi itsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 5.

Ni ikipe idafite amateka manini mu mikino nyafurika, kuko itarabasha gukandagira mu matsinda, mu gihe Rayon Sports bagiye guhura yo yabanje gukina ijonjora rya mbere aho yasezereye Kakamego Homeboys ku giteranyo cy’ibitego 4-1 nyuma y’uko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Bisa nkaho ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe yo kuba yasezerera iyi kipe mu gihe yaba yiteguye neza, kuko imikino yombi izanakinirwa mu Rwanda imbere y’abafana bayo dore ko isanzwe inafite abakunzi benshi.

Umukino ubanza uzakinwa tariki ya 24 Nzeri 2023, naho uwo kwishyura ube tariki ya 30 Nzeri 2023, yombi ikazabera kuri Kigali Pele stadium

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Byagenze bite ngo insengero zo hambere mu Rwanda zisange zifite abo zibangamiye?

Next Post

AMAFOTO: Ibyihariye ku gace kadasanzwe karimo inzu zubatse hejuru y’amazi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
AMAFOTO: Ibyihariye ku gace kadasanzwe karimo inzu zubatse hejuru y’amazi

AMAFOTO: Ibyihariye ku gace kadasanzwe karimo inzu zubatse hejuru y’amazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.