Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibihugu byatangiye kugaragaza uko byakiriye ishyirwaho ry’impapuro zo guta muri yombi Netanyahu

radiotv10by radiotv10
21/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibihugu byatangiye kugaragaza uko byakiriye ishyirwaho ry’impapuro zo guta muri yombi Netanyahu
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC rutangaje ko rwasabiye abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu; gutabwa muri yombi, Ibihugu bitandukanye birimo iby’i Burayi byagaragaje ko bibishyigikiye, mu gihe USA yabyamaniye kure.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere, aho Umushinjacyaha wa ICC ashyize hanze itangazo ryo guta muri yombi aba bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, na Minisitiri w’Ingabo wa Israel Yoav Gallant, n’abandi bayobozi batatu b’umutwe wa Hamas.

Ku ikubitiro, Afurika y’Epfo yari yanareze Israel mu Rukiko Mpuzamahanga ruregwamo Ibihugu rwa ICJ, yagaragaje ko ishyigikiye iki cyemezo cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi barimo Netanyahu.

Iki cyemezo kinashyigikiwe n’Ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi, byamaze gutangaza ko bishyigikiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukurikiranye kuri aba bayobozi ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibyaha biregwa aba bayobozi bashyiriwe impapuro zo kubata muri yombi, bishingiye ku ntambara iri kubera mu Ntara ya Gaza, ihanganishije Leta ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yari iherutse kugeza ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rwa ICJ, ishinja Israel gukorera Jenoside abaturage bo muri Gaza, ibintu Israel yahakanye yivuye inyuma.

Nyuma y’uko urukiko rwa ICC rusabye ko Netanyahu n’abandi bayobozi barimo n’ab’umutwe wa Hamas bashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi, Netanyahu yabyamaganiye kure avuga ko uru rukiko rw’i La Haye mu Buholandi rwirengagije ukuri nkana rugakora ibiteye isoni, kuko ngo rwagereranyije Igihugu nka Israel kigendera kuri Demokarasi, n’agatsiko k’abicanyi biyise Hamas.

Ni icyemezo kandi cyamaganiwe kuri na Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko Israel na Hamas bitari ku rwego rumwe rwo kuba abayobozi babyo bashyirirwaho impapuro zibata muri yombi muri ubu buryo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya USA, Matthew Miller, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kidatekerejweho, kuko atari cyo gitanga igisubizo cy’intambara iri kubera muri Gaza.

Yibukije ko Israel itari no mu Bihugu byasinye amasezerano y’i Roma, yashyizeho uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, avuga ko ibyo bituma uru Rukiko rutagira uburenganzira na buto bwo kuburanisha abategetsi ba Israel.

Kugeza ubu, umutwe wa Hamas ntacyo uravuga kuri iki cyemezo cyafashwe na ICC cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’uyu mutwe.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Abanya-Iran batakiriye kimwe urupfu rwa Perezida wabo rukirimo urujijo biraye mu mihanda

Next Post

Rubavu: Uko byagenze ngo umuyobozi mu z’ibanze araswe n’umupolisi bitagambiriwe

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Uko byagenze ngo umuyobozi mu z’ibanze araswe n’umupolisi bitagambiriwe

Rubavu: Uko byagenze ngo umuyobozi mu z’ibanze araswe n’umupolisi bitagambiriwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.