Sunday, March 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in MU RWANDA
2
Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasumo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, haravugwa umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 yigisha agahita atoroka, ndeste n’umwarimukazi wakundanaga n’umunyeshuri w’umuhungu bikanavugwa ko baba bararyamanye bigatuma umubyeyi w’uwo munyeshuri aza kwihaniza mu kigo, byamugeraho na we agatoroka, bivugwa ko banabyiyemereraga ndetse ngo bitegura kurushingana.

Amakuru y’umubano wihariye hagati y’uwo mwarimukazi n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye, yagiye hanze nyuma yuko mwarimu Bonaventure aketsweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuyobozi w’iri shuri, Muronsi Sebagabo Seth avuga ko byabereye hanze y’ikigo na we akabimenya biturutse mu baturage ndeste ko kuva icyo gihe uyu mwarimu atongeye kuboneka.

Agira ati “Hari muri weekend. byabereye iyo mu giturage, amakuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturage ko umwarimu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 15, hanyuma natwe tubigeza ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.”

Nyuma yaho nibwo iby’urukundo rw’umwarimukazi w’imyaka 22 y’amavuko na we wigisha muri iri shuri n’umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 19 na byo byazamutse, byongeye kuvugwa, aho bivugwa ko mbere aba bombi bari bamaze igihe gito bemereye ubuyobozi bw’ikigo ko bamaze igihe bakundana kandi ko bateganyaga gukora ubukwe, ndetse binakorerwa raporo igashyikirizwa ubuyobozi bwisumbuyeho hakaba hari hategerejwe umurongo kuri byo.

Muronsi Sebagabo Seth ati “Ngo batangiye gukundana kera umwe yiga i Mwezi undi yiga hano. Uwo mwarimukazi aje vuba. Mu nyandiko batwemereye ko ubucuti bwabo ari ubwo kuzakora ubukwe, ngo bari bategereje ko umuhungu asoza kwiga.”

Kuri uyu wa Gatatu inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Umurenge na polisi zagiye muri iki kigo cy’ishuri gukurikirana ibyo bibazo by’imyitwarire ivugwa ku barezi, aho bivugwa ko mbere ya saa sita uyu mwarimukazi yari mu kigo nk’ibisanzwe ariko nyuma ntiyongere kugaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre yabwiye RADIOTV10 ko binavugwa ko mwarimukazi yaba yararyamanye n’umunyeshuri.

Ati “Uwo murezi w’umugabo byavuzwe ko yasambanyije umwana twahise tubikurikirana ariko kugeza iyi saha ntaraboneka icyakora twatangiye kumukurikirana mu buryo bw’akazi. Naho uwo murezi w’umugore byavuzwe ko yaba yararyamanye n’umuhungu wiga kuri iki kigo ashingiye ko uwo munyeshuli afite imyaka y’ubukure. Iyo uri umurezi uba uri umubyeyi. Ni ishyano kuko nta mubyeyi wakaryamanye n’umwana.”

Umubyeyi witwa Mukashyaka Lorentine urerera muri iri shuri avuga ko ibivugwa kuri abo barimu biteye isoni kandi bidakwiye ko umunyeshuri akundana n’umwarimu we cyangwa ngo umwarimu asambanye umunyeshuri yigisha.

Ati “Umwarimu ni we munyakakosa, ni we wakamuhaye indero kuko amufiteho inshingano ntabwo yakabaye ateretwa n’umunyeshuri.”

Bivugwa ko umubyeyi w’uyu munyeshuri ukundana n’umwarimukazi ari we wafashe iya mbere akaza kwihaniza mu kigo ndeste ubuyobozi bw’iri shuri bugahamagaza aba bombi bagakora inyandiko bemera ko bamaze igihe bakundana aho uyu mubano wabo ngo waganishaga ku kubana nk’umugore n’umugabo.

Abandi banyeshuri bagaya ibi byabaye mu kigo cyabo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 2

  1. UFITINEMA Gabriel says:
    10 months ago

    Ibi nibintu bisanzwe kuko nangye byambayeho Kandi nakintu byanwaye pe .

    Amarangamutima nibintu bisanzwe gusa binafasha umusore kutajarajara mubukobwa.

    Reply
  2. Seraphin says:
    10 months ago

    Ntakibazo Vraiment.Ubwose President w’Ubufaransa byatumye ataba President!!Afrika vraiment.Ubu umwarimukazi mujutesheje mumutwe ejo turumva ngo Rib yanufashe Koko ikibazo nikihe?.Munureke ashake amfr bikorere ubukwe ntakindi.Afrika Koko!!!

    Reply

Leave a Reply to Seraphin Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =

Previous Post

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Next Post

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Related Posts

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

by radiotv10
21/03/2026
0

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi wo kuba umusemburo w’impinduka nziza u Rwanda rwifuza...

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

by radiotv10
20/03/2026
0

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yibukije abayisilamu ko nubwo barangije Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, ariko bagomba gukomeza kurangwa no...

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

by radiotv10
20/03/2026
0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko uturere twa Gisagara, Nyamagabe na Kamonyi turi ku isonga mu kugira umubare munini w’abana...

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

by radiotv10
20/03/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo; yavuze ko ari "umukandida wishimiye cyane" mu matora azahatanira...

What Your Menstrual Blood Can Tell You About Your Health

What Your Menstrual Blood Can Tell You About Your Health

by radiotv10
20/03/2026
0

Every month, many girls and women have their period. A period is when blood comes out of the body through...

IZIHERUKA

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi
MU RWANDA

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

by radiotv10
21/03/2026
0

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

21/03/2026
Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

21/03/2026
Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

21/03/2026
FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

FARDC yagaragaje abo ivuga ko ari abarwanyi ba AFC/M23 biyemeje kuyishyikiriza ku bushake

20/03/2026
Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya umukinnyi wakanyujijeho anenze CAF kubera icyemezo cyayo cyazamuye impaka

20/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Umutwe mushya wavutse muri Congo utangiye ugaragaza intego ufite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.