Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in MU RWANDA
2
Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasumo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, haravugwa umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 yigisha agahita atoroka, ndeste n’umwarimukazi wakundanaga n’umunyeshuri w’umuhungu bikanavugwa ko baba bararyamanye bigatuma umubyeyi w’uwo munyeshuri aza kwihaniza mu kigo, byamugeraho na we agatoroka, bivugwa ko banabyiyemereraga ndetse ngo bitegura kurushingana.

Amakuru y’umubano wihariye hagati y’uwo mwarimukazi n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye, yagiye hanze nyuma yuko mwarimu Bonaventure aketsweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuyobozi w’iri shuri, Muronsi Sebagabo Seth avuga ko byabereye hanze y’ikigo na we akabimenya biturutse mu baturage ndeste ko kuva icyo gihe uyu mwarimu atongeye kuboneka.

Agira ati “Hari muri weekend. byabereye iyo mu giturage, amakuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturage ko umwarimu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 15, hanyuma natwe tubigeza ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.”

Nyuma yaho nibwo iby’urukundo rw’umwarimukazi w’imyaka 22 y’amavuko na we wigisha muri iri shuri n’umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 19 na byo byazamutse, byongeye kuvugwa, aho bivugwa ko mbere aba bombi bari bamaze igihe gito bemereye ubuyobozi bw’ikigo ko bamaze igihe bakundana kandi ko bateganyaga gukora ubukwe, ndetse binakorerwa raporo igashyikirizwa ubuyobozi bwisumbuyeho hakaba hari hategerejwe umurongo kuri byo.

Muronsi Sebagabo Seth ati “Ngo batangiye gukundana kera umwe yiga i Mwezi undi yiga hano. Uwo mwarimukazi aje vuba. Mu nyandiko batwemereye ko ubucuti bwabo ari ubwo kuzakora ubukwe, ngo bari bategereje ko umuhungu asoza kwiga.”

Kuri uyu wa Gatatu inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Umurenge na polisi zagiye muri iki kigo cy’ishuri gukurikirana ibyo bibazo by’imyitwarire ivugwa ku barezi, aho bivugwa ko mbere ya saa sita uyu mwarimukazi yari mu kigo nk’ibisanzwe ariko nyuma ntiyongere kugaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre yabwiye RADIOTV10 ko binavugwa ko mwarimukazi yaba yararyamanye n’umunyeshuri.

Ati “Uwo murezi w’umugabo byavuzwe ko yasambanyije umwana twahise tubikurikirana ariko kugeza iyi saha ntaraboneka icyakora twatangiye kumukurikirana mu buryo bw’akazi. Naho uwo murezi w’umugore byavuzwe ko yaba yararyamanye n’umuhungu wiga kuri iki kigo ashingiye ko uwo munyeshuli afite imyaka y’ubukure. Iyo uri umurezi uba uri umubyeyi. Ni ishyano kuko nta mubyeyi wakaryamanye n’umwana.”

Umubyeyi witwa Mukashyaka Lorentine urerera muri iri shuri avuga ko ibivugwa kuri abo barimu biteye isoni kandi bidakwiye ko umunyeshuri akundana n’umwarimu we cyangwa ngo umwarimu asambanye umunyeshuri yigisha.

Ati “Umwarimu ni we munyakakosa, ni we wakamuhaye indero kuko amufiteho inshingano ntabwo yakabaye ateretwa n’umunyeshuri.”

Bivugwa ko umubyeyi w’uyu munyeshuri ukundana n’umwarimukazi ari we wafashe iya mbere akaza kwihaniza mu kigo ndeste ubuyobozi bw’iri shuri bugahamagaza aba bombi bagakora inyandiko bemera ko bamaze igihe bakundana aho uyu mubano wabo ngo waganishaga ku kubana nk’umugore n’umugabo.

Abandi banyeshuri bagaya ibi byabaye mu kigo cyabo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Comments 2

  1. UFITINEMA Gabriel says:
    4 months ago

    Ibi nibintu bisanzwe kuko nangye byambayeho Kandi nakintu byanwaye pe .

    Amarangamutima nibintu bisanzwe gusa binafasha umusore kutajarajara mubukobwa.

    Reply
  2. Seraphin says:
    4 months ago

    Ntakibazo Vraiment.Ubwose President w’Ubufaransa byatumye ataba President!!Afrika vraiment.Ubu umwarimukazi mujutesheje mumutwe ejo turumva ngo Rib yanufashe Koko ikibazo nikihe?.Munureke ashake amfr bikorere ubukwe ntakindi.Afrika Koko!!!

    Reply

Leave a Reply to Seraphin Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Umutoza Muvunyi wasezerewe n’ikipe yatozaga yahise abona imugirira icyizere banafitanye amateka meza

Next Post

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Related Posts

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

IZIHERUKA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits
IMIBEREHO MYIZA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

19/09/2025
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.