Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibiri kuba muri FERWAFA hari abo bikomeje kubera amayobera

radiotv10by radiotv10
21/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibiri kuba muri FERWAFA hari abo bikomeje kubera amayobera
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ntakindi kiri kuvugwa, uretse iyegura ry’abayobozi n’isezera ry’abakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), babimburiwe n’uwari Perezida waryo, wakurikiwe n’abarimo uwari Umunyamabanga Mukuru. Hari abo byatunguye, hari n’abavuga ko byatinze.

Ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Nizeyimana Olivier Mugabo yeguye ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, yari agiye kumaraho imyaka ibiri.

Iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryakunze kuvugwamo ibibazo kuva cyera, ni kenshi abariyobora bavaho beguye, ibintu bituma bamwe bavuga ko hakomeje kubura umuntu ufite ububasha bwo kuyobora umupira wo mu Rwanda.

Bwaracyeye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, na we arasezera.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, rigaragaza ko nyuma y’iyegura rya Niziyemana Mugabo Olivier, aza kuba asimbuwe by’agateganyo na Habyarimana Matiku Marcel kugeza igihe Inteko rusange izateranira.

Iri tangazo kandi ryanavuze ku isezera rya Muhire ryabaye kuri uyu wa Kane, FERWAFA ikavuga ko inama ya Komite Nyobozi yemeje ko aba asimbuwe na Karangwa Jules mu buryo bw’agateganyo.

FERWAFA isoza igira iti “Ibikorwa by’umupira w’amaguru bizakomeza nk’uko bisanzwe, ndetse bidatinze inzego zizaba zujujwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Si we gusa wasezeye kuko heguye kandi na Komiseri ushinzwe amategeko muri FERWAFA, Uwanyirigira Delphine. Hasezera kandi Habiyakare Chantal wari ushinzwe umutungo ndetse na Iraguha David wari ushinzwe imari.

Si aba gusa kandi, kuko haneguye Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA, Rurangirwa Aaron, aho bikomeje kuvugwa ko hari n’abandi bagize Komite nyobozi ya FERWAFA bashobora gusezera isaha iyo ari yo yose.

Ibi byose bishingiye ku bibazo byakunze kuvugwa mu miyoborere ya FERWAFA byagiye binagarukwaho n’Abanyamuryango b’iri shyirahamwe, kuva mu minsi ishize, birimo ibyatangiye kuvugwa ubwo Muhire Henry Brulart yahagarikwaga by’igihe gito bivugwa ko hari ibyo akurikiranyweho, ariko akaza gusubizwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.

Kuva icyo gihe, bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA ntibigeze bamwibonamo, ndetse bakunze gusaba ko yakwegura kabone nubwo ibyo yakekwagaho yaba yarabigizweho umwere ariko ko ubwabyo kuba yarabivuzweho ari icyasha.

Hakunze kuvugwa kandi imiyoborere itanoze muri iri shyirahamwe, yanagiye iba imbarutso ya bimwe mu bibazo byanajyaga hanze, bikavugwa mu itangazamakuru.

Iyegura ry’umusubirizo muri iri shyirahamwe, rikomeje gutungura bamwe, mu gihe abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, nk’abanyamakuru, bavuga ko ahubwo byari byaratinze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Umunyamideri ufite umwihariko yamaze kuba umunyamakuru w’imwe muri radiyo y’imyidagaduro mu Rwanda

Next Post

Hafashwe icyemezo gishimishije cyerekeye uwamugariye ku rugamba,…Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo gishimishije cyerekeye uwamugariye ku rugamba,…Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Hafashwe icyemezo gishimishije cyerekeye uwamugariye ku rugamba,...Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.