Monday, October 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bigiye gusubukurwa, byitezweho kuganirirwamo ingingo zikomeje kugorana zirimo guhererekanya imfungwa.

Ni ibiganiro bigomba gusubukurwa muri iki cyumweru, bibera i Doha muri Qatar, ahamaze igihe habera ibi biganiro bihuza ubutegetsi bwa DRC, n’Ihuriro AFC/M23 riburwanya.

Amakuru avuga ko intumwa z’impande zombi, zigomba gusasa inzobe zikaganira ku ngingo zikirimo birantega, byumwihariko ikibazo cyo guhererekanya imfungwa, nk’imwe mu ngingo iza ku isonga mu zivugwa na AFC/M23 ko ari yo igomba kuba umusingi wo gushaka umuti w’ibibazo.

Amatsinda y’intumwa za Guverinoma ya DRC n’iza AFC/M23 zitegerejwe i Doha muri Qatar muri iki cyumweru, mu biganiro bishya biyobowe na Qatar nk’umuhuza.

Ibi biganiro bigiye kuba kuri iyi nshuro, bizibanda ku guhererekanya imfungwa, dore ko biri no mu mahame yashyizweho umukono n’impande zombi, ariko bikaba byarakomeje kugorana mu kubishyira mu bikorwa.

Hanashyizweho Komisiyo y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubutabazi Croix-Rouge (CICR) izatanga ubufasha hagati y’impande zombi mu gushyira mu bikorwa iyi ngingo yo guhererekanya imfungwa, aho yasabye impande zombi kugaragaza urutonde rw’abasabirwa kurekurwa.

Gusa amakuru avuga ko kugeza ubu nta ntambwe yari yaterwa iganisha ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa, ndetse kugeza ubu impande zombi zikomeje kurwana.

Hari amakuru avuga kandi ko impande zombi zikomeje kongera imbaraga mu buryo bwa gisirikare, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose imirwano yakara.

Ihuriro AFC/M23, mu cyumweru gishize, ryinjije mu gisirikare abakomando bashya barenga 9 000, baje biyongera ku barenga 7 000 bacyinjiyemo mu kwezi gushize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + twelve =

Previous Post

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Next Post

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Related Posts

by radiotv10
06/10/2025
0

Bwa mbere umwimukira yageze ku Mugabane w’u Burayi akoresheje umutaka ufasha abantu kuguruka mu kirere bunazwi ku basirikare, ibintu byagaragaye...

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
06/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabyutse...

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

by radiotv10
06/10/2025
0

Abayobozi ba Israël na Hamas bageze i Cairo mu Misiri, kugira ngo baganire ku mugambi w’amahoro wa Perezida wa Leta...

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

by radiotv10
06/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwinjije mu gisirikare cyaryo abandi basirikare 9 350 bakurikiye abandi...

BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi

BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi

by radiotv10
06/10/2025
0

Nyuma y’amasaha macye hatangajwe abagize Guverinoma azayobora, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu wari washyizweho mu kwezi gushize, yeguye...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje
MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

by radiotv10
06/10/2025
0

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

06/10/2025
Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

06/10/2025
Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

06/10/2025
Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

06/10/2025
Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

06/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.