• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibivugwa ku bakinnyi b’imwe mu makipe akomeye bamaze amezi 5 batazi uko umushahara usa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gukina umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona na Etoile de l’Est, biravugwa ko yajyanye abakinnyi bakiri bato, kuko bamwe mu bakuru banze kujyana na yo kubera kumara igihe kinini badahembwa.

Amakuru agera mu ishami rya Siporo kuri RADIOTV10, avuga ko abakinnyi b’iyi Kipe ya Kiyovu Sports, bamaze amezi atanu badahembwa.

Ni mu gihe iyi kipe y’Abanyamujyi uyu munsi igomba gukina umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho yakirwa na Etoile de l’Est mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Hari amakuru avuga kandi ko bamwe mu bakinnyi bakuru banakomeye, banze kujyana n’iyi kipe ubwo yafataga urugendo yerecyeza mu burasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 07 Werurwe 2024, kubera kumara iki gihe cyose badahembwa.

Ibi byatumye Kiyovu Sports yiyambaza abakinnyi bakiri bato badasanzwe bakina mu ikipe ya mbere, aho ari bo bemeye kujyana n’iyi kipe.

Ibibazo by’amikoro bimaze igihe muri Kiyovu Sports, byatangiye gushinga imizi kuva Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wayo, yayivamo ikaza kuyoborwa n’uwitwa General na we waje kwegura.

Iyi kipe isanzwe iri mu zikomeye mu Rwanda ndetse ikaba iza mu zifite abakunzi benshi, igiye gukina umukino w’umunsi wa 24 iri ku mwanya wa karindwi.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 3 =

Previous Post

Abasirikare b’u Rwanda basoje imyitozo y’injyanamuntu y’Ibihugu 23 yatanzwe n’igisirikare cya America

Next Post

America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

America yahaye itegeko uyoboye Igihugu kimazemo iminsi umwiryane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.