Ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano, Ihuriro AFC ribarizwamo n’uyu mutwe riragirana ibiganiro by’imbonankubone na Guverinoma ya DRC, aho bivugwa ko iri Huriro ryamaze gushyikiriza umuhuza (Qatar) urutonde rw’ibyo risaba.
Ibi biganiro bitangira none ku wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, i Doha muri Qatar, byitezweho gutanga umurongo w’igisubizo cyashyira iherezo ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Intego nyamukuru y’ibi biganiro, ni ukugarura amahoro muri aka gace kamaze igihe ari isibaniro ry’imirwano imaze igihe ihaganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’impande zigiha umusada zirimo Ingabo z’u Burundi, umutwe w’Abajenosideri wa FDRL n’uwa Wazalendo.
Uyu mutwe wa M23 wari waramaze kwitwa uw’iterabwoba n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, none tariki 09 Mata, biteganyijwe ko abawuhagarariye bahura n’abahagarariye Guverinoma y’iki Gihugu mu biganiro by’imishyikirano bigamije gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro.
Amakuru avuga ko iri Huriro AFC/M23 ryamaze gushyikiriza umuhuza ari we Guverinoma ya Qatar urutonde rw’ibyo risaba ko bigomba kubahirizwa.
Iri Huriro rirasaba ko rihabwa imirongo itanga icyizere gisesuye ko ubutegetsi bwa Congo koko buje mu biganiro bubishaka atari urwiyerurutso ndetse ko imyanzuro izafatirwa muri iyi mishyikirano izubahirizwa.
Mu gihe ibi biganiro biba ku nshuro ya mbere byagira icyo bigeraho, biteganyijwe ko hazatangira ibindi biganiro bigamije kuganira ku ngingo z’ingenzi z’ibigomba gukorwa, birimo inzira yo guhagarika imirwano, gusesengura ibisabwa na AFC/M23 ndetse n’ishingiro ry’ibisabwa na Guverinoma ya Congo.
Abasesenguzi bavuga ko kugira ngo ibi biganiro bigire icyo bigeraho, bisaba ko Guverinoma ya Qatar nk’umuhuza, igomba na yo gushyiramo n’igitsure mu gihe iyoboye ibi biganiro.
Ibi biganiro bigiye kuba ku nshuro ya mbere hagati ya Leta ya Kinshasa na AFC/M23, bije bikurikira ibyagiye biba mu byiciro, aho amatsinda ku mpande zirebwa n’ibi bibazo yagiye yakirwa muri Qatar, arimo ay’impuguke mu by’ubutasi, mu bya gisirikare ndetse n’abasesenguzi mu bya Politiki.
Ni ibiganiro kandi bigiye kuba nyuma y’ibyumweru bitatu, Perezida Paul Kagame w’u Rwanea anahuriye na Felix Tshisekedi wa DRC, i Doha muri Qatar, mu biganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheihk Tamim Ben Hamad Al Thani.
RADIOTV10