Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa mbere y’ibiganiro bya mbere bya M23 n’ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho: Hamenyekanye ko AFC/M23 na yo yagiye i Doha muri Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano, Ihuriro AFC ribarizwamo n’uyu mutwe riragirana ibiganiro by’imbonankubone na Guverinoma ya DRC, aho bivugwa ko iri Huriro ryamaze gushyikiriza umuhuza (Qatar) urutonde rw’ibyo risaba.

Ibi biganiro bitangira none ku wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, i Doha muri Qatar, byitezweho gutanga umurongo w’igisubizo cyashyira iherezo ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Intego nyamukuru y’ibi biganiro, ni ukugarura amahoro muri aka gace kamaze igihe ari isibaniro ry’imirwano imaze igihe ihaganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’impande zigiha umusada zirimo Ingabo z’u Burundi, umutwe w’Abajenosideri wa FDRL n’uwa Wazalendo.

Uyu mutwe wa M23 wari waramaze kwitwa uw’iterabwoba n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, none tariki 09 Mata, biteganyijwe ko abawuhagarariye bahura n’abahagarariye Guverinoma y’iki Gihugu mu biganiro by’imishyikirano bigamije gushaka umuti binyuze mu nzira z’amahoro.

Amakuru avuga ko iri Huriro AFC/M23 ryamaze gushyikiriza umuhuza ari we Guverinoma ya Qatar urutonde rw’ibyo risaba ko bigomba kubahirizwa.

Iri Huriro rirasaba ko rihabwa imirongo itanga icyizere gisesuye ko ubutegetsi bwa Congo koko buje mu biganiro bubishaka atari urwiyerurutso ndetse ko imyanzuro izafatirwa muri iyi mishyikirano izubahirizwa.

Mu gihe ibi biganiro biba ku nshuro ya mbere byagira icyo bigeraho, biteganyijwe ko hazatangira ibindi biganiro bigamije kuganira ku ngingo z’ingenzi z’ibigomba gukorwa, birimo inzira yo guhagarika imirwano, gusesengura ibisabwa na AFC/M23 ndetse n’ishingiro ry’ibisabwa na Guverinoma ya Congo.

Abasesenguzi bavuga ko kugira ngo ibi biganiro bigire icyo bigeraho, bisaba ko Guverinoma ya Qatar nk’umuhuza, igomba na yo gushyiramo n’igitsure mu gihe iyoboye ibi biganiro.

Ibi biganiro bigiye kuba ku nshuro ya mbere hagati ya Leta ya Kinshasa na AFC/M23, bije bikurikira ibyagiye biba mu byiciro, aho amatsinda ku mpande zirebwa n’ibi bibazo yagiye yakirwa muri Qatar, arimo ay’impuguke mu by’ubutasi, mu bya gisirikare ndetse n’abasesenguzi mu bya Politiki.

Ni ibiganiro kandi bigiye kuba nyuma y’ibyumweru bitatu, Perezida Paul Kagame w’u Rwanea anahuriye na Felix Tshisekedi wa DRC, i Doha muri Qatar, mu biganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheihk Tamim Ben Hamad Al Thani.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + eighteen =

Previous Post

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa America yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatusi

Next Post

Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wo muri America unaherutse guhura na Tshisekedi

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wo muri America unaherutse guhura na Tshisekedi

Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wo muri America unaherutse guhura na Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.