Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame

radiotv10by radiotv10
11/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa nyuma y’iyicwa rya Charlie Kirk inkoramutima ya Trump warasiwe mu ruhame
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango MAGA (Make America Great Again) wubakiye ku ntego ya Perezida Donald Trump, urasaba ko Charlie Kirk wari umwe baharanira iki gitekerezo wishwe arasiwe mu ruhame, yashyirwa mu bahowe guharanira ukuri n’ubwisanzure.

Charlie Kirk yishwe arasiwe mu ruhame kuri uyu wa Gatatu tariki 10 ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni urupfu rwashenguye benshi barimo Perezida Donald Trump wari inkoramutima ye, wanamufashije mu kwamamaza intekerezo ye yo gusubiza America ubuhangange bwayo mu bizwi nka Make America Great Again.

Mu butumwa bw’amashusho bwa Trump, yagize ati “Nshuti bavandimwe b’Abanyamerika, mbabajwe kandi nshenguwe n’iyicwa rya Charlie Kirk warasiwe muri Utah. Charlie yabereye urugero benshi, abantu bose barabizi namukundaga cyane. Charlie yakundaga Igihugu.”

Bamwe mu bafite amazina akomeye mu Muryango MAGA (Make America Great Again) barasaba ko uyu mugabo ashyirwa mu bahowe (martyr) guharanira ukuri n’ukwishyira ukizana.

Bavuga ko yazize guharanira indagagaciro za gi-conservative zo gukomera ku mahame yo hambere ndetse n’iza gikristu.

Uyu watangaga ibiganiro bizwi nka Podcast ku bijyanye no gukomera ku mahame, akaba ndetse yari umwe mu bigaruriye imitima y’abashyigikiye Trump, iyicwa rye rikomeje kuba amayobera, kuko hagikomeje gushakiswa uwaba wamwivuganye.

Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, we ashinja abo badahuje imyumvire kuba inyuma y’urupfu rw’uyu mugabo.

Yagize ati “Kuva mu myaka yatambutse, abadahuje ibitekerezo natwe bakomeje gufata Abanyamerika badasanzwe nka Charlie, bakabagereranya n’aba Nazis cyangwa nk’abanyabyaha n’abicanyi. Iyi myumvire ntaho itandukaniye n’ubuterabwoba tudashobora kwihanganira mu Gihugu cyacu, kandi bikwiye guhagarara vuba na bwangu.”

Trump kandi yizeje ko ubuyobozi bwe buzatahura abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Charlie ndetse n’ibindi bikorwa byose by’urugomo, ndetse hanatahurwe imiryango yose yaba ibatera inkunga inabashyigikiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Nyabihu: Imyaka ibaye itatu basiragira ku ngurane bari bemerewe

Next Post

Icyo Urukiko rwashingiyeho rugira umwere Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afunzwe

Related Posts

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima
MU RWANDA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Urukiko rwashingiyeho rugira umwere Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afunzwe

Icyo Urukiko rwashingiyeho rugira umwere Gitifu wari umaze igice cy'umwaka afunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.