Umuryango MAGA (Make America Great Again) wubakiye ku ntego ya Perezida Donald Trump, urasaba ko Charlie Kirk wari umwe baharanira iki gitekerezo wishwe arasiwe mu ruhame, yashyirwa mu bahowe guharanira ukuri n’ubwisanzure.
Charlie Kirk yishwe arasiwe mu ruhame kuri uyu wa Gatatu tariki 10 ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni urupfu rwashenguye benshi barimo Perezida Donald Trump wari inkoramutima ye, wanamufashije mu kwamamaza intekerezo ye yo gusubiza America ubuhangange bwayo mu bizwi nka Make America Great Again.
Mu butumwa bw’amashusho bwa Trump, yagize ati “Nshuti bavandimwe b’Abanyamerika, mbabajwe kandi nshenguwe n’iyicwa rya Charlie Kirk warasiwe muri Utah. Charlie yabereye urugero benshi, abantu bose barabizi namukundaga cyane. Charlie yakundaga Igihugu.”
Bamwe mu bafite amazina akomeye mu Muryango MAGA (Make America Great Again) barasaba ko uyu mugabo ashyirwa mu bahowe (martyr) guharanira ukuri n’ukwishyira ukizana.
Bavuga ko yazize guharanira indagagaciro za gi-conservative zo gukomera ku mahame yo hambere ndetse n’iza gikristu.
Uyu watangaga ibiganiro bizwi nka Podcast ku bijyanye no gukomera ku mahame, akaba ndetse yari umwe mu bigaruriye imitima y’abashyigikiye Trump, iyicwa rye rikomeje kuba amayobera, kuko hagikomeje gushakiswa uwaba wamwivuganye.
Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, we ashinja abo badahuje imyumvire kuba inyuma y’urupfu rw’uyu mugabo.
Yagize ati “Kuva mu myaka yatambutse, abadahuje ibitekerezo natwe bakomeje gufata Abanyamerika badasanzwe nka Charlie, bakabagereranya n’aba Nazis cyangwa nk’abanyabyaha n’abicanyi. Iyi myumvire ntaho itandukaniye n’ubuterabwoba tudashobora kwihanganira mu Gihugu cyacu, kandi bikwiye guhagarara vuba na bwangu.”
Trump kandi yizeje ko ubuyobozi bwe buzatahura abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Charlie ndetse n’ibindi bikorwa byose by’urugomo, ndetse hanatahurwe imiryango yose yaba ibatera inkunga inabashyigikiye.
RADIOTV10