Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibivungwa nyuma y’inkuru yasakaye y’ubukwe bw’abazwi muri sinema Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Ibivungwa nyuma y’inkuru yasakaye y’ubukwe bw’abazwi muri sinema Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Integuza y’ubukwe bwa Kanimba na Soleil bakinana muri Film, ikomeje kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza niba ari impamo cyangwa atari ukuri, mu gihe bo ubwabo bavuga ko ari ukuri, ariko abo bakorana bakavuga ko batabizi.

Kuri uyu wa Gatatu, ku mbuga nkoranyambaga habyutse hacicikana integuza y’ubukwe (Save the Date) bwa Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba muri Filime ya ‘Bamenya’ yerekana ko agiye kurushinga na Uwase Delphine wamamaye nka Soleil bakinana muri iyi filimi.

Iyi nteguza y’ubu bukwe bw’aba bakinnyi ba filimi bamaze kumenyekana muri sinema Nyarwanda, yerekanaga ko bazarushinga muri uku kwezi k’Ugushyingo tariki 17.

Ni integuza yabanje kwitangarizwa na Kanimba ubwe, wasabye abakunzi be n’aba Soleil kuzaza kubashyigikira muri iyi ntambwe bagiye gutera yo gushyingiranwa.

Mu butumwa buherekeje iyi Save the Date yashyizwe kuri Instagram na Kanimba, yagize ati “Kubana natwe ni inkunga ikomeye cyane ku wa 17 Ugushyingo 2023.”

Soleil yemereye Ikinyamakuru Inyarwanda cyandika ku myidagaduro ko ubu bukwe buhari koko, avuga ko nyuma y’urukundo rwabo biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

Bamwe mu bagize ibitekerezo batanga kuri iyi Save the Date, barayishidikanyaho, bavuga ko ari ibyeze mu myidagaduro bamwe bita gutwika cyangwa Prank.

Umunyamakuru Irene Murindahabi, na we ari mu bagize icyo bavuga kuri iyi Save the Date, avuga ko atari iy’ukuri.

Mu butumwa yanyuije kuri Instagram, Irene Murindahabi yagize ati “Dore Rumaga na Bahali barababeshye mbarabuye bamwe murantuka, ubu nimvuga ko n’ibi bishobora kuba ataribyo murantuka ngaho mugire vuba nigendere.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yabajije Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, umuyobozi w’iyi filimi ikinamo aba bombi, avuga ko aya makuru atayazi. Yagize ati “Ni igihuha. Ntabwo ari inkuru ya nyayo.”

Soleil na Kanimba bavuzweho iby’ubu bukwe, uretse kuba bakinana muri Bamenya, bamaze iminsi bari no gukina muri Filime nshya yitwa Ganza, aho bakina bakundana.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Amb.Gatete wahawe inshingano n’Umuryango w’Abibumbye yarahijwe  n’Umunyamabanga wawo

Next Post

Israel&Hamas: Ibihugu n’imiryango bikomeye ku Isi byashashe inzobe ku cyakorwa

Related Posts

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel&Hamas: Ibihugu n’imiryango bikomeye ku Isi byashashe inzobe ku cyakorwa

Israel&Hamas: Ibihugu n’imiryango bikomeye ku Isi byashashe inzobe ku cyakorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.