Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli cyatewe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ya kisilamu, bikomeje gutambamira itumizwa ryabyo hanze y’iki Gihugu.
Minisitiri w’Uburezi wa Mali, Amadou Sy Savane yatangarije kuri televiziyo y’Igihugu ko amashuri yose azakomeza gufunga kugeza ku itariki 09 Ugushyingo 2025, kuko ingendo z’abarimu n’abanyeshuri zahungabanyijwe n’ihagarikwa rya lisansi y’injira mu Gihugu.
Yavuze kandi ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke, ku buryo ku bitarenza 10 Ugushyingo, amashuri azaba yasubukuwe.
Kuva mu byumweru bishize, Mali yahungabanyijwe n’ibura rya lisansi rikabije, cyane cyane mu murwa mukuru i Bamako, nyuma yuko abarwanyi b’umutwe wa al-Qaeda bagabye igitero ku makamyo yari atwaye lisansi yinjiraga mu Gihugu.
Ni mugihe ubusanzwe lisansi yose Mali ikoresha, ituruka mu Bihugu by’abaturanyi nka Senegal na Côte d’Ivoire, ikanyuzwa mu nzira z’imihanda.
Nyuma yaho lisansi yinjiraga mu Gihugu ihagaritswe n’umutwe wa Al-Qaeda mu byumweru bishize, byatumye sitasiyo za lisansi mu mujyi wa Bamako ziyibura, ibintu ibyatumye ingendo z’imodoka na zo zigabanuka muri uyu mujyi.
Leta ya Mali iyobowe n’igisirikare, yari iherutse kwizeza abaturage ko ikibazo cy’ibura rya lisansi kizamara igihe gito, ariko gikomeje kwiyongera.
Mu cyumweru gishize, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America i Bamako, yatangaje ko abakozi bayo badafite inshingano z’ingenzi hamwe n’imiryango yabo, bagomba kuva muri iki Gihugu kubera ikibazo gikomeje cy’ibura rya lisansi ndetse n’impungenge z’umutekano muke ushobora kwaduka muri iki Gihugu, kuko ryahagaritse n’itangwa ry’amashanyarazi muri iki Gihugu.
Mali iyobowe na Gen. Assimi Goïta, wafashe ubutegetsi mu 2021. Igisirikare kiyoboye ubutegetsi cyahawe ikaze n’abaturage ubwo cyafataga ubutegetsi, nyuma yo kwizeza gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyatewe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu bwoko bwa Tuareg bo mu majyaruguru, mu duce twigaruriwe n’intagondwa z’abahezanguni b’aba Islam.
Ingabo z’u Bufaransa zari zaroherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri 2013, mu rwego rwo guhangana n’izo nyeshyamba, ariko nyuma igisirikare kiyoboye ubutegetsi bwa Mali, cyaje kubirukana muri iki Gihugu, kizana abasirikare b’abacanshuro b’Abarusiya kugira ngo bahangane n’umutekano muke.
Icyakora na bo ntibabashije guhagarika ibikorwa by’intagondwa z’abajihadiste bikomeje gukaza umurego, ndetse uduce twinshi two mu majyaruguru n’uburasirazuba bwa Mali turacyari mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10











