Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli cyatewe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ya kisilamu, bikomeje gutambamira itumizwa ryabyo hanze y’iki Gihugu.

Minisitiri w’Uburezi wa Mali, Amadou Sy Savane yatangarije kuri televiziyo y’Igihugu ko amashuri yose azakomeza gufunga kugeza ku itariki 09 Ugushyingo 2025, kuko ingendo z’abarimu n’abanyeshuri zahungabanyijwe n’ihagarikwa rya lisansi y’injira mu Gihugu.

Yavuze kandi ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke, ku buryo ku bitarenza 10 Ugushyingo, amashuri azaba yasubukuwe.

Kuva mu byumweru bishize, Mali yahungabanyijwe n’ibura rya lisansi rikabije, cyane cyane mu murwa mukuru i Bamako, nyuma yuko abarwanyi b’umutwe wa al-Qaeda bagabye igitero ku makamyo yari atwaye lisansi yinjiraga mu Gihugu.

Ni mugihe ubusanzwe lisansi yose Mali ikoresha, ituruka mu Bihugu by’abaturanyi nka Senegal na Côte d’Ivoire, ikanyuzwa mu nzira z’imihanda.

Nyuma yaho lisansi yinjiraga mu Gihugu ihagaritswe n’umutwe wa Al-Qaeda mu byumweru bishize, byatumye sitasiyo za lisansi mu mujyi wa  Bamako ziyibura, ibintu ibyatumye ingendo z’imodoka na zo zigabanuka muri uyu mujyi.

Leta ya Mali iyobowe n’igisirikare, yari iherutse kwizeza abaturage ko ikibazo cy’ibura rya lisansi kizamara igihe gito, ariko gikomeje kwiyongera.

Mu cyumweru gishize, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America i Bamako, yatangaje ko abakozi bayo badafite inshingano z’ingenzi hamwe n’imiryango yabo, bagomba kuva muri iki Gihugu kubera ikibazo gikomeje cy’ibura rya lisansi ndetse n’impungenge z’umutekano muke ushobora kwaduka muri iki Gihugu, kuko ryahagaritse n’itangwa ry’amashanyarazi muri iki Gihugu.

Mali iyobowe na Gen. Assimi Goïta, wafashe ubutegetsi mu 2021. Igisirikare kiyoboye ubutegetsi cyahawe ikaze n’abaturage ubwo cyafataga ubutegetsi, nyuma yo kwizeza gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyatewe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu bwoko bwa Tuareg bo mu majyaruguru, mu duce twigaruriwe n’intagondwa z’abahezanguni b’aba Islam.

Ingabo z’u Bufaransa zari zaroherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri 2013, mu rwego rwo guhangana n’izo nyeshyamba, ariko nyuma igisirikare kiyoboye ubutegetsi bwa Mali, cyaje kubirukana muri iki Gihugu, kizana abasirikare b’abacanshuro b’Abarusiya kugira ngo bahangane n’umutekano muke.

Icyakora na bo ntibabashije guhagarika ibikorwa by’intagondwa z’abajihadiste bikomeje gukaza umurego, ndetse uduce twinshi two mu majyaruguru n’uburasirazuba bwa Mali turacyari mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + fifteen =

Previous Post

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Next Post

How musicians are using streaming platforms to make money

Related Posts

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

by radiotv10
27/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba...

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo,...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

IZIHERUKA

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe
MU RWANDA

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

How musicians are using streaming platforms to make money

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.