Nyuma yuko imodoka yari itwaye abafana ba APR FC bari bavuye i Huye itezwe n’abantu bataramenyekana bakayimegura ibirahure ndetse bamwe mu bari bayirimo bagakomereka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza.
Uru rugomo rwabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 ubwo APR FC yari imaze gutsindwa na mucyeba wayo Rayon Sports igitego 1-0.
Imodoka yo mu bwoko bwa bus ya kompanyi itwara abagenzi ya RITCO yari itwaye bamwe mu bafana ba APR yari ivuye kuri stade ya Huye yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari igeze i Rusatira yatewe amabuye n’abantu bataramenyekana.
Ikirahure cy’inyuma cy’iyi modoka cyose cyamenetse, ndetse bamwe mu bari bari muri iyi modoka, bakaba bakomeretse.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwinjiye muri iki kibazo, ruhita rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.
Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w’uru rwego, yavuze ko “RIB yatangije iperereza ku bantu bataramenyekana bateze bagatera amabuye imodoka ya RITCO yari itwaye abafana ba APR FC.”
Avuga ko ntawahita yemeza ko gutera amabuye kuri iyi modoka bifitanye isano n’umukino wari umaze kuba hagati ya APR na Rayon Sports, bityo ko ari yo mpamvu hari gukorwa iri perereza rizabigaragaza.
Umuvugizi wa RIB kandi avuga ko uru rugomo rwakomerekeyemo abantu batandatu bari muri iyi modoka ya RITCO dore ko bimwe mu birahure byayo byamenetse.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, nyuma y’uru rugomo, yavuze ko rutakozwe n’abafana b’iyi kipe, aho yagize ati “kuki se bitaba byakozwe n’abafana ba APR FC batishimiye umusaruro babonye? Aba-Rayon twavuye muri Sidate ya Huye ntawe duhutaje kandi dutaha amahoro.”
RADIOTV10