Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’abataramenyekana bateze imodoka y’abafana ba APR bakayimenagura ibirahure byajemo inzego

radiotv10by radiotv10
13/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’abataramenyekana bateze imodoka y’abafana ba APR bakayimenagura ibirahure byajemo inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko imodoka yari itwaye abafana ba APR FC bari bavuye i Huye itezwe n’abantu bataramenyekana bakayimegura ibirahure ndetse bamwe mu bari bayirimo bagakomereka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza.

Uru rugomo rwabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 ubwo APR FC yari imaze gutsindwa na mucyeba wayo Rayon Sports igitego 1-0.

Imodoka yo mu bwoko bwa bus ya kompanyi itwara abagenzi ya RITCO yari itwaye bamwe mu bafana ba APR yari ivuye kuri stade ya Huye yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari igeze i Rusatira yatewe amabuye n’abantu bataramenyekana.

Ikirahure cy’inyuma cy’iyi modoka cyose cyamenetse, ndetse bamwe mu bari bari muri iyi modoka, bakaba bakomeretse.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwinjiye muri iki kibazo, ruhita rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w’uru rwego, yavuze ko “RIB yatangije iperereza ku bantu bataramenyekana bateze bagatera amabuye imodoka ya RITCO yari itwaye abafana ba APR FC.”

Avuga ko ntawahita yemeza ko gutera amabuye kuri iyi modoka bifitanye isano n’umukino wari umaze kuba hagati ya APR na Rayon Sports, bityo ko ari yo mpamvu hari gukorwa iri perereza rizabigaragaza.

Umuvugizi wa RIB kandi avuga ko uru rugomo rwakomerekeyemo abantu batandatu bari muri iyi modoka ya RITCO dore ko bimwe mu birahure byayo byamenetse.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, nyuma y’uru rugomo, yavuze ko rutakozwe n’abafana b’iyi kipe, aho yagize ati “kuki se bitaba byakozwe n’abafana ba APR FC batishimiye umusaruro babonye? Aba-Rayon twavuye muri Sidate ya Huye ntawe duhutaje kandi dutaha amahoro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − fourteen =

Previous Post

Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi yatangaje inkuru nziza imwerekeyeho yatunguye benshi

Next Post

Uko byagendekeye uwari warigabije ishyamba rya Leta akarigira irye

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagendekeye uwari warigabije ishyamba rya Leta akarigira irye

Uko byagendekeye uwari warigabije ishyamba rya Leta akarigira irye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.