Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyabaye kuri PSG ya Messi na Mbappe byatunguranye bishyira mu ihurizo ahazaza hayo

radiotv10by radiotv10
09/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
3
Ibyabaye kuri PSG ya Messi na Mbappe byatunguranye bishyira mu ihurizo ahazaza hayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ni yo ikipe ikinoma ba kizigenza muri ruhago y’Isi, Messi na Mbappe banahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, ariko muri UEFA Champions League urugendo rwabo nka Paris Saint Geramain rwahagaritswe na Bayern Munich ikinamo Umunyafurika kabuhariwe Sadio Mane.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023 wari utegerejwe na benshi, kuko umukino ubanza n’ubundi Paris Saint Germain yari yatsindiwe mu rugo igitego 1-0.

Muri uyu mukino wo kwishyura, PSG yatsinzwe ibitego 2-0 bya Eric Maxime Choupo – Moting ku munota wa 61′ na Serge Gnabry ku munota wa 89′.

Iyi kipe kuva yagurwa na Qatar Sports Investments (QSI) mu mwaka wa 2011, yakomeje kugenda igerageza gushora amafaranga menshi ku isoko ry’abakinnyi kugira ngo irebe ko yatwara iki gikombe ariko byarananiranye.

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2011-2012 kugeza ubu imaze gutanga angana na €1.795.000.000 igura abakinnyi batandukanye ariko igihambaye yakoze muri iri rushanwa ni ukugera ku mukino wa nyuma inshuro 1 ndetse no kuviramo muri 1/2 inshuro 1 gusa.

Ni ikipe kandi ubu ifite agahigo ko kuba ari yo ihemba amafaranga menshi abakinnyi bayo aho buri mwaka Million 728 z’ama Euro zigendera mu mishara, harimo imishahara ihanitse bahaye umunya-Brazil Neymar Jr n’Umufaransa Kylian Mbappe kugira ngo bongere amasezerano, ukongeraho n’ayo bahemba kizigenza Lionel Messi ufite imipira ya zahabu (Ballon d’or) 7 kugeza ubu.

Nyuma yo gusezererwa na Bayern Munich, haribazwa niba iyi kipe izabasha kugumana aba bakinnyi uko ari batatu cyane ko Lionel Messi we azasoza amasezerano mu mpeshyi y’uyu mwaka, mu gihe Neymar na Mbappe bo baheruka kongera amasezerano nabo amakipe yo mu burayi atandukanye abifuza.

Ikindi kibazwa ni ahazaza h’umutoza Christopher Galtier urimo uratozamo umwaka we wa mbere.

Bayern yo yasubiriye PSG irayisezerera
Mbappe ubu icyo asigaye ahanze amaso ni shampiyona

Deus
RADIOTV10

Comments 3

  1. Majambere abdoul says:
    3 years ago

    Nibayabone erega mesi neyimal ntaco namaze Bose basumbwa n’a mbape🧏🧏🧏🧏🧏

    Reply
  2. Ntakirutimana says:
    3 years ago

    Ngewe mbona PSG yafata bariya bakinnyi bato igashyiramo abasitali bacye urugero nka Real Madrid ishyiramo abana bakizamuka ikagabanya abasitari noneho banana baha imipira abasitari bagatsinda arikose uzafata abasitari Bose ubashyire mwikipe imwe urumva birashoboka? Nibakuremo mess cg mbappe bazane abana Bazi kutanga imipira nibatahyigaho ntagikombe babona .Mumbabarire ububutumwa muzabugeze kuri PSG ndayikunda cyane murakoze

    Reply
  3. Belyse Urwidukunda says:
    3 years ago

    Iraziraumutoza utazikujera abakinny ndahamyako iriyakipe uyihaye zidane yayibyazaumusruro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =

Previous Post

Miss Jolly yavuze ikintu gitunguranye ku bihwihwiswa ko atwite inda nkuru

Next Post

Ifoto yazamuye amarangamutima: Minisitiri yashyize ivi hasi yumva umunyeshuri

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifoto yazamuye amarangamutima: Minisitiri yashyize ivi hasi yumva umunyeshuri

Ifoto yazamuye amarangamutima: Minisitiri yashyize ivi hasi yumva umunyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.