Ni yo ikipe ikinoma ba kizigenza muri ruhago y’Isi, Messi na Mbappe banahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, ariko muri UEFA Champions League urugendo rwabo nka Paris Saint Geramain rwahagaritswe na Bayern Munich ikinamo Umunyafurika kabuhariwe Sadio Mane.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023 wari utegerejwe na benshi, kuko umukino ubanza n’ubundi Paris Saint Germain yari yatsindiwe mu rugo igitego 1-0.
Muri uyu mukino wo kwishyura, PSG yatsinzwe ibitego 2-0 bya Eric Maxime Choupo – Moting ku munota wa 61′ na Serge Gnabry ku munota wa 89′.
Iyi kipe kuva yagurwa na Qatar Sports Investments (QSI) mu mwaka wa 2011, yakomeje kugenda igerageza gushora amafaranga menshi ku isoko ry’abakinnyi kugira ngo irebe ko yatwara iki gikombe ariko byarananiranye.
Kuva mu mwaka w’imikino wa 2011-2012 kugeza ubu imaze gutanga angana na €1.795.000.000 igura abakinnyi batandukanye ariko igihambaye yakoze muri iri rushanwa ni ukugera ku mukino wa nyuma inshuro 1 ndetse no kuviramo muri 1/2 inshuro 1 gusa.
Ni ikipe kandi ubu ifite agahigo ko kuba ari yo ihemba amafaranga menshi abakinnyi bayo aho buri mwaka Million 728 z’ama Euro zigendera mu mishara, harimo imishahara ihanitse bahaye umunya-Brazil Neymar Jr n’Umufaransa Kylian Mbappe kugira ngo bongere amasezerano, ukongeraho n’ayo bahemba kizigenza Lionel Messi ufite imipira ya zahabu (Ballon d’or) 7 kugeza ubu.
Nyuma yo gusezererwa na Bayern Munich, haribazwa niba iyi kipe izabasha kugumana aba bakinnyi uko ari batatu cyane ko Lionel Messi we azasoza amasezerano mu mpeshyi y’uyu mwaka, mu gihe Neymar na Mbappe bo baheruka kongera amasezerano nabo amakipe yo mu burayi atandukanye abifuza.
Ikindi kibazwa ni ahazaza h’umutoza Christopher Galtier urimo uratozamo umwaka we wa mbere.
Deus
RADIOTV10
Nibayabone erega mesi neyimal ntaco namaze Bose basumbwa n’a mbape🧏🧏🧏🧏🧏
Ngewe mbona PSG yafata bariya bakinnyi bato igashyiramo abasitali bacye urugero nka Real Madrid ishyiramo abana bakizamuka ikagabanya abasitari noneho banana baha imipira abasitari bagatsinda arikose uzafata abasitari Bose ubashyire mwikipe imwe urumva birashoboka? Nibakuremo mess cg mbappe bazane abana Bazi kutanga imipira nibatahyigaho ntagikombe babona .Mumbabarire ububutumwa muzabugeze kuri PSG ndayikunda cyane murakoze
Iraziraumutoza utazikujera abakinny ndahamyako iriyakipe uyihaye zidane yayibyazaumusruro