Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari baherekeje iyi kipe mu Gihugu cya Tanzania, baje gufatirwa mu nzira ubwo bari bageze mu Ntara ya Singida bagaruka Kigali ndetse biba ngombwa ko banasohorwa mu modoka kubera ko inzego z’umutekano za Tanzania zavugaga ko imodoka yarengeje ibilo.
Aba bakunzi ba Rayon Sports bagera kuri 56 bagiye n’imodoka ya Ritco bayobowe na Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita ‘Matic’ bagezeyo mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu gihe umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, bakaba bari bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatatu bivuze ko bamaze iminsi ibiri mu muhanda.
Ikipe ya Rayon Sports yari igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup aho Singida Black Stars yabatsinze 2-1 byiyongera ku gitego 1-0 yatsindiwe i Kigali bahita banasezerera Rayon ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Uyu mukino ukaba warabereye Dar es Salaam, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahise basubira mu modoka iryo joro kugira ngo batahe, ari na bwo bazaga gufatirwa nzira.
Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Mbere ubwo bari bageze Singida, bahagaritswe n’abashinzwe umutekamo bapima ibilo imodoka itwaye, basanga birarenga ndetse binavugwa ko bamwe mu bafana bari bafite ibintu bahashye bigatuma ibilo by’imodoka biba byinshi.
Abafana ba Rayon bahise bakurwa mu modoka bashyirwa ku ruhande, ndetse bababwira ko kuhava bishyura amande y’ibihumbi 650 by’amashilingi (hafi ibihumbi 400 Frw), aho batabyemeye ahubwo bakaba barindiriye ko bucya ngo Ambassade y’u Rwanda iri muri Tanzania ibafasha muri iki gitondo.
Kuri uyu wa Mbere ahagana saa 10h00 nibwo aba bafana bongeye gusubizwa mu modoka ndetse bahita bahaguruka mu Ntara ya Singida aho Ambassade yabafashije ngo barekurwe n’inzego z’umutekano muri Tanzania. Biteganyijwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ku manywa.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10