Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyabaye ku mukinnyi w’umuhanga udasiba kuvunika cyatumye hibazwa byinshi

radiotv10by radiotv10
15/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyabaye ku mukinnyi w’umuhanga udasiba kuvunika cyatumye hibazwa byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Pogba wari umaze umwaka atabanza mu kibuga mu ikipe ye ya Juventus, bwa mbere ubwo yari yabanjemo, yongeye kuvunika, asohoka mu kibuga acumbagira mu marira menshi.

Umukinnyi w’ikipe ya Juventus, Paul Labile Pogba, cyera kabaye yabanje mu kibuga bwa mbere mu minsi 390, gusa yamazemo iminota hafi 24 dore ko yavuye mu kibuga, acumbagira n’amarira menshi nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune y’imitsi.

Paul Pogba, ukina hagati mu kibuga, yari yatangiye neza ubwo ikipe ye ya Juventus yakiriraga Cremonese kuri Stade yitwa Allianz Stadium, iherereye i Turin, aho yagiye agerageza amashoti menshi. Gusa nyuma y’umupira wari uvuye muri corner, bakawukuramo, Pogba agashaka kuwusongamo, yahise ahagarara kubera ikibazo cy’imvune.

Paul Labile Pogba yagaragaraga nk’uri kubabara ubwo abaganga barebaga ikibazo agize mu ivi rye ry’ibumoso no mu itako, gusa yabashije kwivana mu kibuga, aho yasimbuwe na Arkadiusz Milik.

Abaganga b’ikipe ya Juventus babwiye ikinyamakuru cyitwa Football Italia ko Pogba atagize ikibazo mu ivi, ahubwo ko ari mu itako ry’ibumoso, akaba ari ikibazo kijyanye n’imitsi, aho banongeyeho ko ashobora kumara uyu mwaka w’imikino atongeye kugaruka mu kibuga.

Paul Pogba, w’imyaka 28, yazamuye umupira yari yambaye, awupfuka mu maso ngo ahishe amarira, gusa n’ubundi amarira ye yaje kugaragara ubwo umutoza Max Allegri yamukubitaga mu mugongo, asa n’umuhumuriza.

Uyu Paul Pogba byamubabaje kimwe nk’uko byamugendekeye mu mukino yaherukaga kubanzamo, aho yari akiri mu ikipe ya Manchester United ubwo bahuraga na Liverpool, akava mu kibuga ku munota wa 10.

Tubariyemo n’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Paul Pogba yabashije gukina iminota 159 gusa mu mwambaro wa Juventus muri uyu mwaka w’imikino.

Ibi kandi binasobanuye ko Paul Pogba agomba gusiba umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza muri UEFA Europa League bazasuramo FC Seville kuri uyu wa 4.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − fifteen =

Previous Post

Ingeso idakwiye ivugwa ku mugabo yatumye arebana ikijisho n’umugore we

Next Post

Iby’umunyeshuri wapfiriye ku ishuri bivugwa ko yari yarimwe uruhushya byinjiwemo n’inzego

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’umunyeshuri wapfiriye ku ishuri bivugwa ko yari yarimwe uruhushya byinjiwemo n’inzego

Iby’umunyeshuri wapfiriye ku ishuri bivugwa ko yari yarimwe uruhushya byinjiwemo n’inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.