Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyemezo giherekejwe n’ikiniga cy’umukinnyi wari umaze imyaka 12 mu ikipe ikomeye i Burayi

radiotv10by radiotv10
27/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyemezo giherekejwe n’ikiniga cy’umukinnyi wari umaze imyaka 12 mu ikipe ikomeye i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu magambo yumvikanamo ikiniga cyinshi, Jordan Brian Henderson yasezeye mu ikipe ya Liverpool yari amazemo imyaka 12, avuga ko yayigezemo akiri umwana, akaba ayivuyemo ari umugabo.

Henderson w’imyaka 33 y’amavuko, yari amaze imyaka 12 akinira iyi kipe ya Liverpool yagezemo muri 2011 ubwo yari avuye Sunderland yakuriyemo.

Jordan Brian Henderson asezera yagize ati “Sinzi neza niba mfite amagambo yo gukoresha ngo mvuge uko niyumva muri aka kanya. Ubu ndi mu rwambariro ku munsi wa nyuma wanjye hano namwe murabyumva uko bimereye. Gusa ndifuza gusobanura uko imyaka 12 yanjye hano yangendekeye njye n’umuryango wanjye.

Ndibuka neza mu mpeshyi ya Kamena ya 2011 ubwo nasinyiraga Liverpool mvuye muri Sunderland, icyo gihe byari bingoye cyane ntabeshye kuko nari mvuye mu mujyi wanjye mvukamo kandi nakuriyemo, kandi mu ikipe yanjye, gusa nyine ntabwo Liverpool yaza ngo ikomange maze ngo uvuge oya.

Henderson yakomeje agira Ati “Iyo ndebye amashusho y’icyo gihe nari umwana muto ndetse nta n’uwari gutekereza ko imyaka 12 ikurikiyeho bizaba bimeze gutya, sinabeshya rwose habayemo ibihe bikomeye cyane, ariko iyo nsubije amaso inyuma nkareba uko urugendo rwanjye rwagenze muri Liverpool bizahora ari ibihe byiza cyane kuri njye byo kwibukwa.”

Arongera ati “Kugirwa kapiteni wa Liverpool FC ni cyo kintu kizampora mu mutwe Kandi ni icyubahiro gikomeye cyane. Ubwo nambaraga iki gitambaro ku nshuro ya mbere nagerageje kwitwara nka kapiteni wa Liverpool koko, ariko nanone icyubahiro cya Liverpool ntabwo kiza ku muntu umwe gusa ahubwo kiza mu bufatanye bw’abanru Bose.”

Jordan Henderson nyuma yo kugera muri Liverpool 2011, yagizwe Kapiteni mu mpeshyi ya 2015 ubwo umunyabigwi w’iyi kipe Steven Gerrard yari amaze gutandukana na yo.

Muri Liverpool Henderson abaye umwe muri ba kapiteni bagize amahirwe yo guterura ibikombe byose yakiniye (8) uretse igikombe cya UEFA Europa League.

Yatwaye Shampiyona y’Abongereza Premier League, UEFA Champions League, FA Cup, Football League Cup, FIFA Club’s World Cup, UEFA Super Cup, FA Community Shield n’ibindi.

Jordan Henderson yerekeje mu ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al Ettifaq n’ubundi itozwa na Steven Gerrard bakinanye mu ikipe ya Liverpool aho azajya ahembwa agera ku bihumbi 700 Pounds ku cyumweru.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Isesengura: Imiterere y’ikibazo cya rurangiranwa wa ruhago gikomeje kuba inkuru ishyushye

Next Post

Guhirika ubutegetsi kongeye kubaho muri Afurika kuri kwamaganirwa kure n’abakomeye

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guhirika ubutegetsi kongeye kubaho muri Afurika kuri kwamaganirwa kure n’abakomeye

Guhirika ubutegetsi kongeye kubaho muri Afurika kuri kwamaganirwa kure n'abakomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.