Uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa Koreya ya Ruguru mu Bushinwa; hari abavuga ko rugiye kwerekana uyoboye Isi hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za America, kandi rukazasigira imbaraga Perezida Xi Jinping.
Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, cyanditse ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un na Perezida w’u Burusiya, Vladmir V Putin bategerejwe i Beijing mu Bushinwa mu ruzinduko bazahagirira.
Aba Bakuru b’Ibihugu bazitabira ibirori by’u Bushinwa bishingiye ku mateka y’igihe u Buyapani bwamanikiye amaboko, bikaba iherezo ry’intambara ya kabiri y’isi yose.
Ku itariki 03 Nzeri 2025 Abashinwa bazizihiza imyaka 80 ishize icyo gikorwa gisize u Buyapani burekuye ibice by’u Bushinwa bwari bwarigaruriye.
Iki kinyamakuru cyanditse ko ibi bibaye mu gihe u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za America batarumvikana ku iherezo y’intambara y’u Burusiya muri Ukraine. Perezida Trump kandi mu cyumweru gishize yabwiye Pereza wa Koreya y’Epfo ko yifuza kuzahura na mugenzi we w’I Piongyang.
Kuba Perezida Xi Jimping agiye kwakira Putin na Kim Jon Un ngo bigaragaza ko Igihugu cye; usibye kuba ari icya kabiri mu bukungu ku Isi, kinashimangiye ko dipolomasi yacyo idasanzwe.
Perezida Trump kandi ategnya no kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bushinwa. Abasesengura bavuga ko iyi nama igiye kongera Xi Jimping imbaraga muri ibyo biganiro.
U Bushinwa, u Burusiya na Koreya ya Ruguru bihujwe n’imyumvire ku ntambara y’u Burusiya muri Ukraine ndetse n’imikoranire mu by’ubukungu.
Koreya ya Ruguru ishyigikiye u Burusiya muri iyo ntambara. U Bushinwa na bwo Abanyaburayi bavuga ko bufasha u Burusiya muri iyo ntambara. Amerika inabushinja kugura mu Burusiya ibikomoka kuri Petrole.
Koreya ya Ruguru na yo ubuzima bwayo bushingiye ku Kushinwa kuko 90% y’ibyo batumiza mu mahanga, byose biva mu Bushinwa.
David NZABONIMPA
RADIOTV10