Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo u Bubiligi bwabwiye Museveni cyumvikanamo icyifuzo bumushakaho kubukorera hagati yabwo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo u Bubiligi bwabwiye Museveni cyumvikanamo icyifuzo bumushakaho kubukorera hagati yabwo n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot wagiriye uruzinduko mu Bihugu bitatu by’ibituranyi by’u Rwanda, birimo Uganda, mu kiganiro yagiranye na Perezida Yoweri Museveni, cyumvikanyemo ko yifuza ko aba umuhuza w’Igihugu cye n’u Rwanda.

Maxime Prévot wagiriye uruzinduko muri Uganda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yahuraga na Museveni ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, yavuze ko Igihugu cye cy’u Bubiligi, kigifata u Rwanda nk’Igihugu gifite umwanya munini mu karere, ndetse gishobora gutanga umusanzu ukomeye mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Nyuma yo guhura na Museveni, Maxime Prévot yabwiye itangazamakuru ko yifuje kuganira n’uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda, kugira ngo abashe kumva neza ibibazo byo muri Congo, kubera ubunararibonye bwe.

Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Bubiligi, wavuze ko intego z’uru ruzinduko rwe muri Uganda, zirimo n’andi mahirwe yo kwisunga Museveni kugira ngo agire uruhare mu kubafasha mu kuzahura umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, ngo kuko “ni umuntu w’agaciro gahambaye mu bintu bya dipolomasi.”

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’ukwezi n’igice, u Rwanda ruciye umubano n’u Bubiligi ndetse n’ibindi byemezo rwagiye rufatira iki Gihugu cyari gikomeje kurusopanyiriza mu mahanga kirusabira ibihano, cyitwaje ibirego by’ibinyoma kirushinja by’uruhare ngo rugira mu bibazo byo muri Congo.

Maxime Prévot yagize ati “Ku bw’ibyago, kuri iyi nshuro ntabwo byankundira gusura u Rwanda, bitewe n’ibyemezo byarwo byaciye intege imibanire yacu. Nabisobanuriye Perezida Museveni ko hari amakuru ataratanzwe neza kuri iki kibazo. Guhagarika umubano ntabwo ari cyo cyari gikwiye kuba igisubizo.”

Ni imvugo yumvikanisha ko u Bubiligi bwifuza ko Museveni agira icyo akora mu kuzahura umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse abasesenguzi banyuranye mu bya politiki bakaba bemeza ko iki Gihugu gisa nk’icyasabye Museveni kuba umuhuza hagati yacyo n’u Rwanda.

Kuri Maxime Prévot, yizeye ko hakiri amahirwe ko Igihugu cye n’u Rwanda, bizaganira ku bibazo biri hagati yabyo kugira ngo buri kimwe cyumve ikindi, bityo n’ibibazo bihari bibonerwe umuti.

Mu kiganiro Maxime Prévot yagiranye na Museveni kandi, cyagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yemeza ko na we ikibazo cya FDLR gikwiye gushakirwa umuti urambye, ndetse Congo ikagira imiyoborere ihamye yubahiriza uburengaznira bwa muntu, irwanya imvugo z’urwangano zikunze kumvikana muri kiriya Gihugu ziba zibasira bamwe mu Banyekongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 18 =

Previous Post

Umwana w’umukobwa uri mu buzima butabarizwa na benshi yavuze icyatumye abwisangamo

Next Post

Imyaka itatu Yvan Buravan avuye mu mubiri, ubu yari kuba yujuje imyaka 30

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imyaka itatu Yvan Buravan avuye mu mubiri, ubu yari kuba yujuje imyaka 30

Imyaka itatu Yvan Buravan avuye mu mubiri, ubu yari kuba yujuje imyaka 30

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.