Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot wagiriye uruzinduko mu Bihugu bitatu by’ibituranyi by’u Rwanda, birimo Uganda, mu kiganiro yagiranye na Perezida Yoweri Museveni, cyumvikanyemo ko yifuza ko aba umuhuza w’Igihugu cye n’u Rwanda.
Maxime Prévot wagiriye uruzinduko muri Uganda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yahuraga na Museveni ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, yavuze ko Igihugu cye cy’u Bubiligi, kigifata u Rwanda nk’Igihugu gifite umwanya munini mu karere, ndetse gishobora gutanga umusanzu ukomeye mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma yo guhura na Museveni, Maxime Prévot yabwiye itangazamakuru ko yifuje kuganira n’uyu Mukuru w’Igihugu cya Uganda, kugira ngo abashe kumva neza ibibazo byo muri Congo, kubera ubunararibonye bwe.
Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Bubiligi, wavuze ko intego z’uru ruzinduko rwe muri Uganda, zirimo n’andi mahirwe yo kwisunga Museveni kugira ngo agire uruhare mu kubafasha mu kuzahura umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, ngo kuko “ni umuntu w’agaciro gahambaye mu bintu bya dipolomasi.”
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’ukwezi n’igice, u Rwanda ruciye umubano n’u Bubiligi ndetse n’ibindi byemezo rwagiye rufatira iki Gihugu cyari gikomeje kurusopanyiriza mu mahanga kirusabira ibihano, cyitwaje ibirego by’ibinyoma kirushinja by’uruhare ngo rugira mu bibazo byo muri Congo.
Maxime Prévot yagize ati “Ku bw’ibyago, kuri iyi nshuro ntabwo byankundira gusura u Rwanda, bitewe n’ibyemezo byarwo byaciye intege imibanire yacu. Nabisobanuriye Perezida Museveni ko hari amakuru ataratanzwe neza kuri iki kibazo. Guhagarika umubano ntabwo ari cyo cyari gikwiye kuba igisubizo.”
Ni imvugo yumvikanisha ko u Bubiligi bwifuza ko Museveni agira icyo akora mu kuzahura umubano w’iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse abasesenguzi banyuranye mu bya politiki bakaba bemeza ko iki Gihugu gisa nk’icyasabye Museveni kuba umuhuza hagati yacyo n’u Rwanda.
Kuri Maxime Prévot, yizeye ko hakiri amahirwe ko Igihugu cye n’u Rwanda, bizaganira ku bibazo biri hagati yabyo kugira ngo buri kimwe cyumve ikindi, bityo n’ibibazo bihari bibonerwe umuti.
Mu kiganiro Maxime Prévot yagiranye na Museveni kandi, cyagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yemeza ko na we ikibazo cya FDLR gikwiye gushakirwa umuti urambye, ndetse Congo ikagira imiyoborere ihamye yubahiriza uburengaznira bwa muntu, irwanya imvugo z’urwangano zikunze kumvikana muri kiriya Gihugu ziba zibasira bamwe mu Banyekongo.
RADIOTV10