Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zaganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu karere, byumwihariko ku bijyanye n’ibivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America, Wendy Sherman.
Itangazo dukesha urubuga rwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America ryashyizweho kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, ryagaragaje ibyaganiriweho hagati y’aba bayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi.
Iri tangazo riri kuri uru rubuga, rigira riti “Baganiriye ku bibazo by’umutekano by’akarere ku nyungu zihuriweho, birimo uburyo bwo guhagarika ibihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo bwo guteza imbere amahoro muri Repubulika ya Central Africa.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umunyamabanga Wungirije Sherman yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za America ishyigikiye ubuhuza ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC ndetse n’ibiganiro biyobowe na Angola n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse igasaba ko impande zose zihagarika ibikorwa bya gisirikare muri aya makimbirane, bakarushaho kongera imbaraga mu nzira za politiki.”
Leta Zunze Ubumwe za America ziri mu Bihugu byagiye bigwa mu mutego w’ikinyoma cyahimbwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, iki Gihugu na cyo kigasaba ko u Rwanda ruhagarika ibyo bikorwa.
Iki Gihugu kinjiye muri ibi birego nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kukiregera u Rwanda.
Tariki 01 Kamena 2022, Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken yakiriye i Washington intumwa z’abayobozi bari baturutse muri DRC zoherejwe na Perezida Felix Tshisekedi, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.
Muri uko kwezi kwa Kamena 2022 kandi, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko ihangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe USA yasabye Perezidansi z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) ko zashaka umuti w’ibyo bibazo, zikabishakira umuti.
Tariki 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro z’Umusenateri Dr Kalinda François Xavier wanatorewe kuba Perezida wa Sena, Perezida Paul Kagame yagarutse ku Bihugu by’Ibihangange na byo byiyemeje gushinja u Rwanda, avuga ko bimwe biba bivuga ko bifite inyungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ntacyo bitwaye kuba ibyo Bihugu byagira inyungu muri iki Gihugu ariko ko byari bikwiye kubanza kugifasha kuva mu bibazo byakibayemo akarande, bikabanza kumenya umuzi wabyo nyirizina, bitarebeye hafi.
RADIOTV10