Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda rwaganiriye na USA kuri Congo yakunze kujyayo kururega

radiotv10by radiotv10
02/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda rwaganiriye na USA kuri Congo yakunze kujyayo kururega
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zaganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu karere, byumwihariko ku bijyanye n’ibivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America, Wendy Sherman.

Itangazo dukesha urubuga rwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America ryashyizweho kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, ryagaragaje ibyaganiriweho hagati y’aba bayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi.

Iri tangazo riri kuri uru rubuga, rigira riti “Baganiriye ku bibazo by’umutekano by’akarere ku nyungu zihuriweho, birimo uburyo bwo guhagarika ibihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo bwo guteza imbere amahoro muri Repubulika ya Central Africa.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umunyamabanga Wungirije Sherman yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za America ishyigikiye ubuhuza ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC ndetse n’ibiganiro biyobowe na Angola n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse igasaba ko impande zose zihagarika ibikorwa bya gisirikare muri aya makimbirane, bakarushaho kongera imbaraga mu nzira za politiki.”

Leta Zunze Ubumwe za America ziri mu Bihugu byagiye bigwa mu mutego w’ikinyoma cyahimbwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, iki Gihugu na cyo kigasaba ko u Rwanda ruhagarika ibyo bikorwa.

Iki Gihugu kinjiye muri ibi birego nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kukiregera u Rwanda.

Tariki 01 Kamena 2022, Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken yakiriye i Washington intumwa z’abayobozi bari baturutse muri DRC zoherejwe na Perezida Felix Tshisekedi, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.

Muri uko kwezi kwa Kamena 2022 kandi, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko ihangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe USA yasabye Perezidansi z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) ko zashaka umuti w’ibyo bibazo, zikabishakira umuti.

Tariki 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro z’Umusenateri Dr Kalinda François Xavier wanatorewe kuba Perezida wa Sena, Perezida Paul Kagame yagarutse ku Bihugu by’Ibihangange na byo byiyemeje gushinja u Rwanda, avuga ko bimwe biba bivuga ko bifite inyungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ntacyo bitwaye kuba ibyo Bihugu byagira inyungu muri iki Gihugu ariko ko byari bikwiye kubanza kugifasha kuva mu bibazo byakibayemo akarande, bikabanza kumenya umuzi wabyo nyirizina, bitarebeye hafi.

Dr Biruta na Sherman bagiranye ibiganiro byagarutse ku bya DRCongo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 11 =

Previous Post

Umunyabigwi mu ikipe ikomeye ku Isi yasezeye bitunguranye akiri muto

Next Post

Ibirambuye ku rubanza rudasanzwe rw’umwana muto rwavugishije bamwe

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku rubanza rudasanzwe rw’umwana muto rwavugishije bamwe

Ibirambuye ku rubanza rudasanzwe rw’umwana muto rwavugishije bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.