Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho, icya mbere ari uko akora ibishoboka byose ngo babone ibyo bakeneye byose.
Diamond yabitangaje aganira na iHeartradio, avuga ko abize neza ko hari abana ashobora kuba arera ariko atari abe mu buryo bw’amaraso.
Yagize ati “Ndabizi ko mfite abana. Ariko nanone ndabizi ko bamwe muri bo atari abanjye, ariko simba nshaka kuzamura impaka na ba mama babo, njye icyo nkora ni uko mbitaho uko bikwiye.”
Avuga ko kuri we atita ku mubare w’abo bana, ati “yaba bane, batanu cyangwa batandatu. Nk’uko nakunze kubivuga, ibyo bintu rimwe na rimwe numva bisekeje. Njye mbitaho. Ngomba kwicara nzi ko nakoze inshingano zanjye zose neza, nkabitaho.”
Diamond kandi yahishuye ko hari umwana umwe yagiye gupimisha ngo arebe ko ari uwe koko. Ati “Nakoze ibizamini bya DNA ku mwana umwe muri Tanzania. Ni agahomamunwa.”
Diamond avuga ko ababyeyi b’abana be bose bamukunda kuko akunda abana babyaranye. Ati “Rimwe na rimwe abagabo babo barandakarira bakeka ko haba hakiri umubano hagati yanjye na bo, ariko mu byukuri nta kintu na gito tuba tugipanga.”
Uyu muhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wose, afitanye abana babiri n’umuherwe ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, ari bo Princess Tiffah na Prince Nillan.
Afitanye umwana umwe w’umuhungu n’umunyamideri Hamisa Mobetto witwa Dylan Abdul Naseeb, ndetse akagira undi mwana yabyaranye n’umuhanzikazi w’Umunyakenya Tanasha Donna witwa Naseeb Junior ari na we muto mu bana yabyaranye n’abagore batatu.
RADIOTV10