Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho, icya mbere ari uko akora ibishoboka byose ngo babone ibyo bakeneye byose.

Diamond yabitangaje aganira na iHeartradio, avuga ko abize neza ko hari abana ashobora kuba arera ariko atari abe mu buryo bw’amaraso.

Yagize ati “Ndabizi ko mfite abana. Ariko nanone ndabizi ko bamwe muri bo atari abanjye, ariko simba nshaka kuzamura impaka na ba mama babo, njye icyo nkora ni uko mbitaho uko bikwiye.”

Avuga ko kuri we atita ku mubare w’abo bana, ati “yaba bane, batanu cyangwa batandatu. Nk’uko nakunze kubivuga, ibyo bintu rimwe na rimwe numva bisekeje. Njye mbitaho. Ngomba kwicara nzi ko nakoze inshingano zanjye zose neza, nkabitaho.”

Diamond kandi yahishuye ko hari umwana umwe yagiye gupimisha ngo arebe ko ari uwe koko. Ati “Nakoze ibizamini bya DNA ku mwana umwe muri Tanzania. Ni agahomamunwa.”

Diamond avuga ko ababyeyi b’abana be bose bamukunda kuko akunda abana babyaranye. Ati “Rimwe na rimwe abagabo babo barandakarira bakeka ko haba hakiri umubano hagati yanjye na bo, ariko mu byukuri nta kintu na gito tuba tugipanga.”

Uyu muhanzi w’ikirangirire muri Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wose, afitanye abana babiri n’umuherwe ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, ari bo Princess Tiffah na Prince Nillan.

Afitanye umwana umwe w’umuhungu n’umunyamideri Hamisa Mobetto witwa Dylan Abdul Naseeb, ndetse akagira undi mwana yabyaranye n’umuhanzikazi w’Umunyakenya Tanasha Donna witwa Naseeb Junior ari na we muto mu bana yabyaranye n’abagore batatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Next Post

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

IZIHERUKA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe
MU RWANDA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

12/01/2026
Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.