Uwabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, wari wafunzwe muri Gashyantare ashinjwa kwakira ruswa ya 150 000 Frw, yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rutegeka ko ahita arekurwa.
Nteziyaremye Germain wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Rongi, yari yatawe muri yombi mu mpera za Gashyantare tariki 27.
Uyu wari Umuyobozi w’Umurenge, ubwo yatabwaga muri yombi, yari yafunganywe na Gatesi Francine, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Nteziyaremye yaregwaga gusaba no kwakira indonke, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yahawe ibihumbi 150 Frw n’abantu kugira ngo abafungurize umuntu wabo witwa Nyandwi Charles.
Ni mu gihe uyu Gatesi Francine we yaregwaga icyaha cy’ubutatanyacyaha mu gusaba no kwakira indonke, gikozwe n’ufata ibyemezo mu Nzego z’Ubutabera, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko ari we wafashe icyemezo cyo kurekura uwo muntu wari watangiwe iriya ruswa.
Gusa Gatesi Francine we yaburanaga ari hanze, kuko we nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo.
Mu maburanisha, Nteziyaremye yahakanaga ibyo yashinjwaga, akavuga ko ariya mafaranga ibihumbi 150 yiswe ko ari indonke, yari aya Kompanyi yitwa Ngali yari amande bari baciwe kubera gutema ishyamba rya Leta.
Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko, kuri uyu wa Gatatu tariki 10, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwavuze ko rugendeye ku igenzura ryakozwe muri MTN ndetse n’imyeregurire y’uregwa ndetse n’ibimenyetso bidahagije byatanzwe n’Ubushinjacyaha, uyu wari Gitifu adahamwa n’icyaha.
Uretse kuba Urukiko rwategetse ko uyu Nteziyaremye ahita arekurwa, rwanasabye ko anasubizwa Telefone ye yari yafatiriwe ubwo hakorwaga igenzura.
Urukiko kandi rwanagize umwere uriya mukozi muri RIB waregwaga hamwe n’uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurnege wa Rongi.
RADIOTV10