Umukinnyi wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika, yanditse ubutumwa busaba imbabazi Abanya-Maroc, bwumvikanamo ko na we byamusigiye umubabaro ukomeye, ku buryo gukira ibikomere byawo bizamugora.
Ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika wabaye ku Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, Brahim Diaz, kuba yarahushije penaliti ku munota wa nyuma byamuteye intimba, bituma asohora itangazo risaba imbabazi abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Maroc.
Aciye ku mbuga nkoranyambaga ze, Brahim Diaz yanditse ubutumwa burimo amarangamutima, ukwicuza no kugaragaza ko atameze neza kubera ibyamubayeho ku mukino wa nyuma wa CAN 2025 wabereye mu gihugu cy’iwabo.
Yanditse ati “Umutima wanjye urababaye cyane. Ndababaye mu buryo bukomeye, kuko nari mfite inzozi zo gutwara iki gikombe. Izo nzozi nazisangiye namwe, mbikesha urukundo mwanyeretse kuva ku munsi wa mbere. Ubutumwa mwanyandikiye, amagambo yanyu y’inkomezi n’uburyo mwanyegereye byatumye numva ntari jyenyine, n’igihe ibintu byari bikomeye.
Narwanye n’imbaraga zanjye zose. Narwanye n’umutima wanjye wose. Natanze byose mfite kugira ngo nishime kandi mbashimishe, ariko ejo, sinabigezeho. Naratsinzwe, kandi ndabyemera ntacyo nihishamo. Ni jye mfite inshingano zose zo kuba twaratsinzwe. Mbasabye imbabazi mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye.”
Yakomeje avuga ko gukira igikomere byamuteye bizamugora, ariko asezeranya benewabo b’Abanya-Maroc ko atazacika intege kandi ko azaharanira kubagarurira ibyishimo.
Ati “Nzi ko gukira bizangora. Iki ni igikomere kitakira byoroshye, kandi kizansigira igihunga n’agahinda. Ariko nzagerageza kwiyubaka bundi bushya. Si ku bwanjye jyenyine, ahubwo ni ku bwanyu mwese mwanyizeye, no ku bw’abababaranye nanjye, mwese mwumvise ububabare bwanjye nk’aho ari ubwanyu.
Ndabasezeranya ko ntazahagarara. Nzomeza kugenda imbere, nubwo byangora. Nzaharanira umunsi umwe nzabasha kubasubiza uru rukundo mwampaye, mbagarurire ibyishimo, kandi mbe ishema ry’abaturage banjye b’Abanya-Maroc.”
Uyu mukinnyi yahembwe urukweto rwa zahabu ruhabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi, dore ko yatsinze ibitego bitanu mu mikino irindwi yakinnye.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10









