Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye

radiotv10by radiotv10
31/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
IFOTO: Abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda bavuzweho guhangana bagaragaye baganira bubahanye
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi The Ben na Bruce Melodie bavuzweho guhangana no guhanganishwa n’abafana babo, bamwe bakanavuga ko hari inzigo hagati yabo, bagaragaye baganira.

Ihangana n’ihanganishwa ryabo ryageze n’aho havuka ibyiswe ‘Team Bruce’ na ‘Team Ben’, aho hari abavugaga ko bari ku ruhande rw’abashyigikiye umuhanzi umwe muri aba.

Uku guhangana cyangwa guhanganishwa kwakunze kuvugwa hagati y’aba bahanzi, birinze kugira byinshi bakuvugaho, ariko mu biganiro bagiye bagirana n’itangazamakuru, hari ubwo umwe yagiraga icyo abivugaho kikumvikanisha ko n’ubundi umubano wabo udahagaze neza.

Mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, ubwo habaga ibirori Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriyemo abantu batandukanye, aba bahanzi bombi bari babyitabiriye, bagaragaye baganira, aho bari kumwe kandi n’umunyemari Coach Gael ufite inzu ya 1:55 AM na we byagiye bivugwa ko atajya imbizi na The Ben.

The Ben na Bruce Melodie bagaragaye baganira (Photo/Inyarwanda)

Uku kugaragara aba bahanzi bari kumwe, byabaye nyuma y’amashaka macye, The Ben agarutse ku mubano we na mugenzi we Bruce Melodie, aho yavuze ko yamutumiye mu gitaramo cye azamurikiramo album ye kizaba kuri uyu wa 01 Mutarama 2025.

The Ben kandi yavuze impamvu atitabiriye igitaramo giherutse gukorwa na Bruce Melodie cyo kumvisha abantu album ye nshya, aho yavuze ko yari yatumiwe ariko atabashije kukitabira kubira inshingano yarimo.

The Ben yagize ati “Nagomba kuba mpari ariko nari muri Kenya ngira ngo murabizi, nanisegura kuba ntarabonetse.”

Agaruka ku mubano we na Coach Gael batajyaga imbizi, The Ben yavuze ko biyunze. Ati “Turavugana buri munsi, ntabwo uko tuvuze tugomba guhita tubishyira hanze ku mbuga nkoranyambaga, ni inshuti, ni umuvandimwe, kandi dufite byinshi dushaka kubaka muri uyu mwaka uri imbere wa 2025, ndetse n’indi myaka iri imbere.”

Hashize iminsi kandi hagaragaye amafoto The Ben yahuye na Coach Gael, aho bivugwa ko bahuye ubwo biyungaga, bagashyira ku ruhande amasinde, ubundi bagakomeza urugendo rugana imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 2 =

Previous Post

Menya ibikorwa bigize ibyaha biregwa abarimo abagore bane bakekwaho guhohotera abarokotse Jenoside

Next Post

Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)

Related Posts

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)

Bagize amahirwe yo kumuramutsa: Irebe ibirori nogerajisho Perezida Kagame yakiriyemo ab’ingeri zinyuranye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.