Abahanzi The Ben na Bruce Melodie bavuzweho guhangana no guhanganishwa n’abafana babo, bamwe bakanavuga ko hari inzigo hagati yabo, bagaragaye baganira.
Ihangana n’ihanganishwa ryabo ryageze n’aho havuka ibyiswe ‘Team Bruce’ na ‘Team Ben’, aho hari abavugaga ko bari ku ruhande rw’abashyigikiye umuhanzi umwe muri aba.
Uku guhangana cyangwa guhanganishwa kwakunze kuvugwa hagati y’aba bahanzi, birinze kugira byinshi bakuvugaho, ariko mu biganiro bagiye bagirana n’itangazamakuru, hari ubwo umwe yagiraga icyo abivugaho kikumvikanisha ko n’ubundi umubano wabo udahagaze neza.
Mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, ubwo habaga ibirori Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriyemo abantu batandukanye, aba bahanzi bombi bari babyitabiriye, bagaragaye baganira, aho bari kumwe kandi n’umunyemari Coach Gael ufite inzu ya 1:55 AM na we byagiye bivugwa ko atajya imbizi na The Ben.
Uku kugaragara aba bahanzi bari kumwe, byabaye nyuma y’amashaka macye, The Ben agarutse ku mubano we na mugenzi we Bruce Melodie, aho yavuze ko yamutumiye mu gitaramo cye azamurikiramo album ye kizaba kuri uyu wa 01 Mutarama 2025.
The Ben kandi yavuze impamvu atitabiriye igitaramo giherutse gukorwa na Bruce Melodie cyo kumvisha abantu album ye nshya, aho yavuze ko yari yatumiwe ariko atabashije kukitabira kubira inshingano yarimo.
The Ben yagize ati “Nagomba kuba mpari ariko nari muri Kenya ngira ngo murabizi, nanisegura kuba ntarabonetse.”
Agaruka ku mubano we na Coach Gael batajyaga imbizi, The Ben yavuze ko biyunze. Ati “Turavugana buri munsi, ntabwo uko tuvuze tugomba guhita tubishyira hanze ku mbuga nkoranyambaga, ni inshuti, ni umuvandimwe, kandi dufite byinshi dushaka kubaka muri uyu mwaka uri imbere wa 2025, ndetse n’indi myaka iri imbere.”
Hashize iminsi kandi hagaragaye amafoto The Ben yahuye na Coach Gael, aho bivugwa ko bahuye ubwo biyungaga, bagashyira ku ruhande amasinde, ubundi bagakomeza urugendo rugana imbere.
RADIOTV10