Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Igihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo cyakuwe mu irushanwa kubera amanyanga atihanganirwa

radiotv10by radiotv10
02/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Igihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo cyakuwe mu irushanwa kubera amanyanga atihanganirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Sudan y’Epfo, yakuwe mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 (AFCON U17) iri kubera muri Algeria, kuko yabeshye imyaka ya bamwe mu bakinnyi bayo.

Iki Gihugu cyakuwe muri iri rushanwa nyuma yuko ibizamini byafashwe byagaragaje ndetse binemeza ko abakinnyi bayo 5 barengeje iyo myaka 17.

Abakinnyi bavutse ku ya mbere Mutarama 2006, cyangwa nyuma yaho gato, bo bemerewe gukina muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Mu gushimangira ko abitabiriye iyi AFCON U17 batarengeje iyo myaka kandi bakaba bujuje ibisabwa n’iri rushanwa, ibizamini bigaragaza imyaka yabo byafashwe ku ya 26 Mata 2023.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Sudan y’Epfo, bwavuze ko bwajuririye iki cyemezo kuri Komite y’abaganga ba CAF, ariko ko ubu bujurire bwatewe utwatsi nyuma y’uko ibizamini bya mbere n’ibya kabiri byerekanye ibisubizo bimwe.

Mu kwezi k’Uwakira k’umwaka ushize, ni bwo iyi Sudan y’Epfo yabonye itike yo gukina iyi mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ku nshuro yayo ya mbere, nyuma gukuramo Tanzania kuri penaliti 4-3.

Iki Gihugu cya Sudan y’Epfo kikaba cyari kiri mu itsinda rya 3, hamwe na Mali, Burkina Faso na Cameroon.

Amakipe ane (4) azaba aya mbere muri iri rushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, muri uyu mwaka wa 2023, azahagararira umugabane wa Afurika muri FIFA U17 World Cup (igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17).

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + twelve =

Previous Post

Jolly yahuye na Miss Uganda ufite amaraso y’Ubunyarwanda aramutaka karahava

Next Post

Abasirikare ba Uganda bitwaje ibifaru bagaragaye berecyeza mu kandi gace muri Congo

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare ba Uganda bitwaje ibifaru bagaragaye berecyeza mu kandi gace muri Congo

Abasirikare ba Uganda bitwaje ibifaru bagaragaye berecyeza mu kandi gace muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.