• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igikekwa ku bayobozi mu Karere ka Ngoma batawe muri yombi cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
16/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Igikekwa ku bayobozi mu Karere ka Ngoma batawe muri yombi cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, n’Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ibikorwa Remezo n’Ubutaka muri aka Karere, batawe muri yombi, hanatangazwa icyo bakekwaho nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

Ifatwa rya Mutembe Tom usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma ndetse na Mutabazi Célestin usanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’ibikorwa Remezo n’Ubutaka muri aka Karere (One Stop Center), ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Mu butumwa bw’uru Rwego, bwatambutse kuri X ku wa 14 Ukwakira 2023, bugira buti “RIB yafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma  na Mutabazi Célestin Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya 5,000,000 Frw kugira ngo  batange icyangombwa cyo kubaka.”

Nyuma y’ifatwa ryabo, aba barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, bacumbikiwe kuri Sitasiyo zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, ari zo iya Remera n’iya Kicukiro.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko hari gutunganya dosiye y’ikirego cyabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, rwanaboneyeho kuburira Abanyarwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rugira ruti “RIB irakomeza gusaba Abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.”

Aba bayobozi mu Karere ka Ngoma batawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri RIB inataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi muri aka Karere ka Ngoma, wafashwe tariki 29 Nzeri.

Uyu wari Umunyamabanga w’Umurenge wa Mutenderi, yatawe muri yombi nyuma y’uko yari yeguye ku nshingano avuga ko atabashije kugendana n’umuvuduko w’Igihugu, aho akurikiranyweho kunyereza amafaranga arimo ayari yaragenewe gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + five =

Previous Post

Mu Gihugu kimwe muri Afurika haravugwa icyorezo cyica kikanandura ku muvuduko udasanzwe

Next Post

Umwe mu binjizaga mu Rwanda ibitemewe bingana n’ibihumbi 28 yatanze andi makuru

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Umwe mu binjizaga mu Rwanda ibitemewe bingana n’ibihumbi 28 yatanze andi makuru

Umwe mu binjizaga mu Rwanda ibitemewe bingana n’ibihumbi 28 yatanze andi makuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.