Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Igitego cya Ishimwe Anicet cyafashije APR FC gusubira Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
16/06/2021
in SIPORO
0
Igitego cya Ishimwe Anicet cyafashije APR FC gusubira Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Igitego cya Ishimwe Anicet cyo ku munota wa 88’ w’umukino cyafashije ikipe yab APR FC gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa w’umunsi wa gatanu wa kamarampaka wakinirwaga ku kibuga cy’Akarere ka Bugesera .

Ishimwe Anicet yatsinze igitego amaze umunota umwe mu kibuga kuko yinjiye mu kibuga ku munota wa 87’ asimbuye Jean Bosco Ruboneka ukina hagati mu kibuga. APR FC yahise yuzuza amanota 13.

Wari umukino amakipe yombi yari yakaniye nk’ibisanzwe kuko ikipe ya Rayon Sports yari isanzwe ibizi ko iheruka gutsindwa na APR FC ibitego 2-0.

APR FC bishimira igitego cyabonetse byagoranye

Kuri Rayon Sports imaze iminsi idahagaze neza yaba mu kibuga no hanze yacyo yari yazanye abakinnyi bagizwe na; Hakizimana Adolphe (22,GK),Rugwiro Herve (C,4), Ndizeye Samuel 25,Niyigena Clement 17, Mujyanama Fidel 3,Habimana Hussein 20, Jean Vital Ourega 14, Luvumbu Heritier 29,Rudasingwa Prince  27,Manace Mutatu 7.

Ku ruhande rwa APR F, Adil Mohammed Erradi yari yabanjemo; Ishimwe Jean Pierre (GK,30), Omborenga Fitina 25,Imanishimwe Emmanuel 24,Manzi Thierry (C,4), Mutsinzi Ange Jimmy 5,Ruboneka Jean Bosco 27,Rwabuhihi Placide 6,Nsanzimfura Keddy 22,Manishimwe Djabel 10,Bizimana Yannick 23, Tuyisenge Jacques 9.

Kuri Rayon Sports wabonaga ikina neza bitandukanye n’uko yari isanzwe ihagaze kuko akenshi usanga ihindura byinshi mu mukino. Kuri APR FC n’ubundi yari ifite morale yakuye mu kunyagira Police FC n’ubundi yungukiye mu gusimbuza kuko igitego batsinze cyavuye mu bufatanye bwa Mugunga Yves “Cavani”, Ishimwe Anicet na Lague Byiringiro.

Ishimwe Anicet (26) ashimirwa na Mugabo umutoza w’abanyezamu ba APR FC

Mu buryo bwo gusimbuza, ku ruhande rwa APR FC bakuyemo Niyonzima Olivier Sefu, Mugunga Yves na Byiringiro Lague binjiye mu kibuga batangirana igice cya kabiri basimbuye Yannick Bizimana, Rwabuhihi Placide na Nsanzimfura Keddy. Numa bigeze ku munota wa 87’ nibwo Ruboneka Jean Bosco yasimbuwe na Ishimwe Anicet watsinze igitego.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Sugira Ernest yasimbuye Nishimwe Blaise, Rudasingwa Prince asimburwa na Sekamana Maxime mu gihe Niyonkuru Sadjati yasimbuye Manasseh Mutatu Mbeddy ku munota wa 76’ w’umukino.

Nyuma yo gusarura aya manota, APR FC yahise igira amanota 13 inganya na AS Kigali nayo yagize 13 kuko yatsinze FC Marines igitego 1-0 cya Karera Hassan.

Indi mikino uko yagenze kuri uyu wa gatatu:

-Marines FC 0-1 AS Kigali (Stade Umuganda)

-Espoir FC 2-1 Bugesera FC (Stade de Rusizi)

-Police FC 1-1 Rutsiro FC (Stade de Bugesera)

SADAM MIHIGO

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + one =

Previous Post

COVID-19: Rubavu bashyizwe muri “Guma mu karere”,Burera, Rutsiro,Nyagatare na Gicumbi bahabwa amabwiriza mashya

Next Post

Ambasaderi Peter Vrooman yitabiriye igikorwa cya ANCA cyo gutangiza umukino w’amagare akoresha ikoranabuhanga

Related Posts

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

by radiotv10
14/10/2025
0

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ambasaderi Peter Vrooman yitabiriye igikorwa cya ANCA cyo gutangiza umukino w’amagare akoresha ikoranabuhanga

Ambasaderi Peter Vrooman yitabiriye igikorwa cya ANCA cyo gutangiza umukino w’amagare akoresha ikoranabuhanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.