Umuhanzi Bruce Melodie witegura gusogongeza abakunzi ba muzika album ye, mu birori bizaba mu mpera z’uku kwezi, yavuze ko azaboneraho no kubasangiza inkuru mpamo kuri buri ndirimbo yahimbye.
Ibi birori byo gusogongeza abantu albumu ya Bruce Melodie yise ‘Colorful Generation’, bizaba tariki 21 Ukuboza 2024, ndetse akaba yanamaze gushyira hanze urutonde rw’indirimbo n’abahanzi yakoranye na bo kuri uyu muzingo.
Ni umuzingo uriho indirimbo 17, aho umuraperi Bull Dog ari we muhanzi nyarwanda wenyine rukunbi uzayumvikanaho.
Nkuko Bruce Melodie yabitangaje mu butumwa yasangije abakunzi be, yagize ati “Nzabaganirira inkuru mpamo kuri buri ndirimbo iri kuri iyi Album, nzibataramire imbonankubone.”
Muri ubu butumwa, Bruce Melodie yakomeje ashishikariza abantu kugura amatike hakiri kare kuko aho azataramira ari hato yifuza kwakira abantu batarenze 500.
Mubutumwa bwe, uyu muhanzi yasoje agira ati “Ndabiteguye cyane; muri ibitangaza, ndabakunda cyane.”
Uyu muhanzi akomeje no gushyira hanze zimwe mu indirimbo ziri kuri album, zirimo iyo yise Nick Minal yakoranye na Blaq Diamond ari nay o aheruka gushyira hanze.
Khamiss SANGO
RADIOTV10