Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ikijyanye umuhuza mu bya DRCongo na M23 cyatangajwe

radiotv10by radiotv10
12/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ikijyanye umuhuza mu bya DRCongo na M23 cyatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, ubu akaba ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze muri iki Gihugu, aho mu bimugenza harimo n’igikorwa cyo kwambura intwaro abarwanyi ba M23 no kubashyira mu kigo cyagenwe.

Uhuru Kenyatta yageze i Goma mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, yakirwa n’abarimo Minisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Mbusa Nyamwisi, ndetse na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Lieutenant General Ndima Kongba Constant.

Minisitiri Mbusa Nyamwisi yatangaje ko kimwe mu bizanye Kenyatta, harimo ibijyanye no gushyira abarwanyi ba M23 mu Kigo cya Rumangabo.

Uyu muhuza mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, yagiye muri iki Gihugu nyuma y’ukwezi n’Igice, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye i Bujumbura mu Burundi mu Nama idasanzwe ya 21.

Iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye tariki 31 Gicurasi, yafatiwemo imyanzuro yumvikanyemo impinduka zirimo kuba umutwe abarwanyi ba M23 n’ab’indi mitwe, bazajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, aho kujya muri Sabyinyo nk’uko byari byabanje kwemezwa.

Kimwe mu byajyanye Uhuru Kenyatta, ni ukureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro ugeze, dore ko mu minsi ishize, Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize EAC, bari baherutse gusura iki kigo, ngo basuzume uko kimeze.

Muri iriya nama yabereye i Bujumbura, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame; yasabye ko ibikorwa byose bireba umutwe wa M23, na wo ukwiye kujya ubitumirwamo, bityo ko no kujya gusura iki kigo bazajyanwamo, na wo ukwiye kucyitabira.

Uhuru Kenyatta, akigera muri DRC, kandi yongeye kwakirizwa ibibazo n’ubuyobozi bwa Congo, byumvikanamo amacenga yakunze kuburanga, aho Guverineri Lt Gen Ndima Constant yamumenyesheje ko umutwe wa M23 ukomeje kurenga ku myanzuro, ngo kuko uri kugaba ibitero muri Teritwari nka Masisi n’iyi Rutshuru.

Uyu muhuza na we yongeye gusaba Guverinoma ya Kinshasa ko igomba kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, nk’uko byemerejwe mu nama zitandukanye, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bwo bwatsembye ko butazaganira n’uyu mutwe, bwamaze kwita uw’iterabwoba.

Kenyatta yakiriwe na Minisitiri Mbusa Nyamwisi
Na Lieutenant General Ndima Constant

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eleven =

Previous Post

Umunyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yakoreye mugenzi we agashya mu kiganiro Live

Next Post

Hagaragajwe uko ishoramari ry’abanyamahanga rifatiye runini u Rwanda ariko ntirikubite umwotso ahababaje

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe uko ishoramari ry’abanyamahanga rifatiye runini u Rwanda ariko ntirikubite umwotso ahababaje

Hagaragajwe uko ishoramari ry’abanyamahanga rifatiye runini u Rwanda ariko ntirikubite umwotso ahababaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.