Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Inter Miami, yo muri Leta Zunze Ubumwe za America ikinamo rutahizamu Lionel Messi uri mu b’ibihe byose ku Isi, yongereye amasezerano y’umwaka umwe Luis Suarez, wayoboye abayitsindiye ibitego muri 2024, ari na bwo yari akinyinjiramo.

Aya masezerano ya Luis Suárez, azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2025 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri USA (Major League Soccer).

Uyu rutahizamu w’imyaka 37, yakiniye amakipe akomeye i Burayi nka Ajax hagati ya 2007 na 2011, atwarana na yo ibikombe bibiri, ari byo icya Shampiyona y’ Buholandi n’igikombe cy’Igihugu.

Yakiniye kandi Liverpool yo mu Bwongereza kuva muri 2011 kugeza muri 2014, atwarana na yo igikombe kimwe cya Football League Cup. Luis Suárez yanakiniye kandi FC Barcelone yo muri Espagne hagati ya 2014 na 2020, atwarana na yo ibikombe 13, birimo bine bya Shampiyona na kimwe cya UEFA Champions League.

Yanakiniye Atletico Madrid kuva muri 2020 kugeza muri 2022, aho yayifashije kwegukana igikombe kimwe cya Shampiyona, ubu akaba akinira Inter Miami amaze gutsindira ibitego 25 muri rusange birimo ibitego 20 yatsinze muri Shampiyona gusa.

Luis Alberto Suárez Díaz, nyuma yo kongera amasezerano muri Inter Miami, ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru muri iyi kipe, Raúl Sanllehí, yavuze ko uyu mukinnyi yafashije iyi kipe mu mwaka w’imikino warangiye.

Yagize ati “Muri 2024, Suárez yahaye byose Inter Miami, bimugira umwe mu bataka bayo beza cyane b’ibihe byose, yitwaye neza ku rwego rwo hejuru mu ikipe yacu, kandi tunejejwe no kubona ibyo bikomeza mu mwaka utaha. Luis Suárez, uretse kuba ari we wadutsindiye ibitego byinshi muri uyu mwaka, yanayoboraga bagenzi be mu ikipe, kandi ntawakwirengagiza uruhare rwe rugaragara.”

Luis Suárez uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu ya Uruguay yakiniye imikino 143, akayitsindira ibitego 69, yaje muri Inter Miami mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, asangamo abakinnyi bahoze bakinana muri FC Barcelone, ari bo Jordi Alba, Sergio Busquets ndetse na Kizigenza Lionel Messi.

Kongera amasezerano kwe muri Inter Miami, bivuze ko agiye gukorana n’umutoza mushya w’iyi kipe Javier Mascherano, banakinanye muri FC Barcelone.

Suárez, na we nyuma yo kongera amasezerano, yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndanezerewe bihambaye ku bwo gukomereza hano undi mwaka, nkabasha kunezezwa no kubana n’abafana b’iyi kipe, kuri twe baba bameze nk’umuryango. Twumva hari isano rikomeye hagati yacu n’abafana kandi twizeye ko umwaka utaha twazarushaho kubashimisha.”

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + eight =

Previous Post

Amakuru agezweho ku mugabo wo muri Kamonyi wahigishwaga uruhindu akekwaho kwica umugore we

Next Post

Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.