Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ikinamo rurangiranwa muri ruhago y’Isi yafashe icyemezo cyiza ku mukinnyi wayandikiyemo amateka akiyinjiramo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Inter Miami, yo muri Leta Zunze Ubumwe za America ikinamo rutahizamu Lionel Messi uri mu b’ibihe byose ku Isi, yongereye amasezerano y’umwaka umwe Luis Suarez, wayoboye abayitsindiye ibitego muri 2024, ari na bwo yari akinyinjiramo.

Aya masezerano ya Luis Suárez, azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2025 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri USA (Major League Soccer).

Uyu rutahizamu w’imyaka 37, yakiniye amakipe akomeye i Burayi nka Ajax hagati ya 2007 na 2011, atwarana na yo ibikombe bibiri, ari byo icya Shampiyona y’ Buholandi n’igikombe cy’Igihugu.

Yakiniye kandi Liverpool yo mu Bwongereza kuva muri 2011 kugeza muri 2014, atwarana na yo igikombe kimwe cya Football League Cup. Luis Suárez yanakiniye kandi FC Barcelone yo muri Espagne hagati ya 2014 na 2020, atwarana na yo ibikombe 13, birimo bine bya Shampiyona na kimwe cya UEFA Champions League.

Yanakiniye Atletico Madrid kuva muri 2020 kugeza muri 2022, aho yayifashije kwegukana igikombe kimwe cya Shampiyona, ubu akaba akinira Inter Miami amaze gutsindira ibitego 25 muri rusange birimo ibitego 20 yatsinze muri Shampiyona gusa.

Luis Alberto Suárez Díaz, nyuma yo kongera amasezerano muri Inter Miami, ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru muri iyi kipe, Raúl Sanllehí, yavuze ko uyu mukinnyi yafashije iyi kipe mu mwaka w’imikino warangiye.

Yagize ati “Muri 2024, Suárez yahaye byose Inter Miami, bimugira umwe mu bataka bayo beza cyane b’ibihe byose, yitwaye neza ku rwego rwo hejuru mu ikipe yacu, kandi tunejejwe no kubona ibyo bikomeza mu mwaka utaha. Luis Suárez, uretse kuba ari we wadutsindiye ibitego byinshi muri uyu mwaka, yanayoboraga bagenzi be mu ikipe, kandi ntawakwirengagiza uruhare rwe rugaragara.”

Luis Suárez uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu ya Uruguay yakiniye imikino 143, akayitsindira ibitego 69, yaje muri Inter Miami mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, asangamo abakinnyi bahoze bakinana muri FC Barcelone, ari bo Jordi Alba, Sergio Busquets ndetse na Kizigenza Lionel Messi.

Kongera amasezerano kwe muri Inter Miami, bivuze ko agiye gukorana n’umutoza mushya w’iyi kipe Javier Mascherano, banakinanye muri FC Barcelone.

Suárez, na we nyuma yo kongera amasezerano, yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndanezerewe bihambaye ku bwo gukomereza hano undi mwaka, nkabasha kunezezwa no kubana n’abafana b’iyi kipe, kuri twe baba bameze nk’umuryango. Twumva hari isano rikomeye hagati yacu n’abafana kandi twizeye ko umwaka utaha twazarushaho kubashimisha.”

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − twelve =

Previous Post

Amakuru agezweho ku mugabo wo muri Kamonyi wahigishwaga uruhindu akekwaho kwica umugore we

Next Post

Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Umunsi w’amateka n’ibyishimo ku Munyarwanda ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.