Ikipe ya Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’Amahoro kiri mu bikomeye mu Rwanda nyuma yo gusubikirwa umukino mu buryo butunguranye ndetse n’ibindi byabanjirije uyu mukino bifatwa nk’amananiza.
Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe nyuma yuko iyi kipe isubikiwe umukino yari ifitanye n’ikipe ya Intare FC, ukimurirwa ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe.
Ni umukino wasubitswe mu buryo butunguranye kuko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu wari uguteganyijwe ariko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikaza kuwusubika habura masaha macye ngo isaha wagombaga gutangiriraho igere.
Iri subikwa ry’umukino wa Rayon Sports na Intare FC ryaje rikurikira ibindi bisa nk’amananiza yabayeho mbere yawo, aho Rayon Sports yasabye ibibuga bibiri ngo yakirireho uyu mukino ariko ikangirwa, ikaza kwemererwa gukinira i Bugesera.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ubwo yatangarizaga itangazamakuru iby’iki cyemezo bafashe, yavuze ko imiyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikwiye gukora kinyamwuga ikubahiriza ibiteganywa n’amategeko.
Ati “Ibyo badutuyeho ntitwabishobora, ubuyobozi [bwa Rayon] bwafashe icyemezo ko bukura ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro.”
Uwayezu Jean Fidèle avuga ko ubuyobozi bwa Rayon bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru (FERWAFA) burimenyesha iki cyemezo bafashe.
Ati “Ubwo bazafate aho twari gukina bakomeze, ubwo uko bazabigira ni bo bakuzi ariko nk’umuryango wa Rayon Sports turifuza ko imigendekere ya football mu Rwanda igomba kunozwa, tuzabiharanira igendere ku mategeko.”
Iyi kipe ya Rayon Sports iri mu zirwanira igikombe cya shampiyona, yari yahawe umukino ku wa Gatanu, mu gihe ku Cyumweru inafite umukino wa shampiyona igomba gukina.
RADIOTV10
Nonese Koko ferwafa yo kuki ihindura ibintu kumanota wanyuma🙈🙈🙈🙈
Bravo Afande,uri umugabo kabisa,simfana rayon ariko ndayikunda,abantu nibakore kinyamwuga hapana gutobatoba,Nkunda umupira abanyamanyanga bavemo bahe ibyishimo abakunzi ba football,