Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’ibigwi i Burayi yinjije rurangiranwa mu bwugarizi uzayirambamo

radiotv10by radiotv10
10/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’ibigwi i Burayi yinjije rurangiranwa mu bwugarizi uzayirambamo
Share on FacebookShare on Twitter

Lucas Hernandez, wakinaga mu ikipe ya Bayern Munich yanafashije kwegukana ibikombe bikomeye binyuranye, yamaze gusinyira Paris Saint Germain amasezerano y’imyaka 5 azamugeza muri 2028.

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yasinyishije amasezerano y’imyaka 5, kugeza muri 2028, myugariro w’Umufaransa Lucas Hernandez imukuye muri Bayern Munich kuri miliyoni 47 z’ama Euros.

Uyu Mufaransa Lucas Hernandez, ushobora gukina nka myugariro wo hagati cyangwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akaba ari na mukuru wa Theo Hernandez, ukinira AC Milan.

Yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Paris Saint Germain, aho iyi kipe igomba kumutangaho miliyoni 40 z’ama Euros, zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 200 z’ama Pounds, zizongerwaho n’andi macye.

Lucas Hernandez, w’imyaka 27, yari asigaranye umwaka umwe ku masezerano ye muri Bayern Munich, ariko kubera umubano mwiza hagati y’iyi kipe na Paris Saint Germain byatumye Bayern Munich imurekura nubwo amafaranga yamutanzweho ari macye ugereranyije n’ayo yifuzwagamo n’iyi kipe yo mu Budage.

Lucas Hernandez, nubwo yakuriye muri Espagne, akanyura mu ikipe y’abato ya Rayo Majadahonda n’iya Atletico Madrid, yaje no gukuriramo, yavukiye mu Bufaransa mu mujyi wa Marseille, dore ko Se “Jean François Hernandez” yahoze akinira ikipe ya Olympique de Marseille hagati y’1995 n’1997.

Lucas Hernandez, wakiniraga Bayern Munich kuva muri 2019, aganira n’urubuga rwa Paris Saint Germain, yavuze ko yishimye cyane ndetse ko yari amaze igihe kinini ategereje kujya muri PSG bikaba birangiye bibaye. Uyu Lucas yongeyeho ko ari umunsi udasanzwe na gato kuri we kandi ko yishimiye kuba ayigezemo.

Naho ikipe ya Paris Saint Germain yo yabitangaje muri aya magambo, “Paris Saint Germain yakiriye undi mukinnyi watwaye igikombe cy’isi mu ikipe, dore ko akinira n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva muri Werurwe 2018, ni Lucas Hernandez wabaye umukinnyi w’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Didier Deschamps yatwaye igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya, aho yanatanzemo imipira 2 yabyaye ibitego, nyamara byari nyuma y’amezi make atangiye guhamagarwa n’Ubufaransa.”

Lucas Hernandez, yanatwaranye n’u Bufaransa igikombe cya UEFA Nations League muri 2021, naho mu makipe asanzwe, Lucas Hernandez, ari muri Atletico Madrid nkuru yakiniye kuva muri 2014, yatwaye Europa League na UEFA Super Cup muri 2018.

Muri 2020, Lucas Hernandez, wari uri muri Bayern Munich, yari amaze gutwarana na yo ibikombe bitari munsi ya 6, birimo icya Champions League, icya Shampiyona y’Ubudage Bundesliga, ikindi gikombe cya UEFA Super Cup, icya FIFA Club World Cup, igikombe cy’igihugu cy’Ubudage (German Cup) n’ikindi cyitwa German Super Cup.

Lucas Hernandez yongeye gutwara ibindi bikombe bya Shampiyona muri 2021, 2022 na 2023, aho yari yanatwaye n’ikindi gikombe cya German Super Cup muri 2022.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + eighteen =

Previous Post

Perezida Kagame i Bahamas yitabiriye ibikorwa birimo n’ibyo yaherewemo ishimwe ry’icyubahiro (AMAFOTO)

Next Post

Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Related Posts

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwahagaritse Umutoza Mukuru w'iyi kipe Afhamia Lotfi mu gihe kingana n'ukwezi, mu gihe...

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

by radiotv10
11/10/2025
0

Abakinnyi bakanyujijeho mu mukino wa Volleyball mu Rwanda bakiniye amakipe anyuranye n’iy’Igihugu, bakinnye irushanwa ritegura Shampiyona, mu mikino y’ubusabane igamije...

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

by radiotv10
11/10/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, nyuma yo gutsindirwa na Benin i Kigali, yerecyeje muri Afurika y’Epfo gutegura umukino uzayihuza n’iy’iki...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

by radiotv10
10/10/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe igitego 1-0 na Bénin mu mukino w’umunsi wa cyenda w’amajonjora wo gushaka itike y’igikombe...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

by radiotv10
10/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bwahagaritse mu gihe cy'iminsi 30 abakinnyi bayo babiri barimo rutahizamu Mamadou Sy, kubera...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.