Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe y’ibigwi i Burayi yinjije rurangiranwa mu bwugarizi uzayirambamo

radiotv10by radiotv10
10/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe y’ibigwi i Burayi yinjije rurangiranwa mu bwugarizi uzayirambamo
Share on FacebookShare on Twitter

Lucas Hernandez, wakinaga mu ikipe ya Bayern Munich yanafashije kwegukana ibikombe bikomeye binyuranye, yamaze gusinyira Paris Saint Germain amasezerano y’imyaka 5 azamugeza muri 2028.

Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yasinyishije amasezerano y’imyaka 5, kugeza muri 2028, myugariro w’Umufaransa Lucas Hernandez imukuye muri Bayern Munich kuri miliyoni 47 z’ama Euros.

Uyu Mufaransa Lucas Hernandez, ushobora gukina nka myugariro wo hagati cyangwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akaba ari na mukuru wa Theo Hernandez, ukinira AC Milan.

Yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Paris Saint Germain, aho iyi kipe igomba kumutangaho miliyoni 40 z’ama Euros, zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 200 z’ama Pounds, zizongerwaho n’andi macye.

Lucas Hernandez, w’imyaka 27, yari asigaranye umwaka umwe ku masezerano ye muri Bayern Munich, ariko kubera umubano mwiza hagati y’iyi kipe na Paris Saint Germain byatumye Bayern Munich imurekura nubwo amafaranga yamutanzweho ari macye ugereranyije n’ayo yifuzwagamo n’iyi kipe yo mu Budage.

Lucas Hernandez, nubwo yakuriye muri Espagne, akanyura mu ikipe y’abato ya Rayo Majadahonda n’iya Atletico Madrid, yaje no gukuriramo, yavukiye mu Bufaransa mu mujyi wa Marseille, dore ko Se “Jean François Hernandez” yahoze akinira ikipe ya Olympique de Marseille hagati y’1995 n’1997.

Lucas Hernandez, wakiniraga Bayern Munich kuva muri 2019, aganira n’urubuga rwa Paris Saint Germain, yavuze ko yishimye cyane ndetse ko yari amaze igihe kinini ategereje kujya muri PSG bikaba birangiye bibaye. Uyu Lucas yongeyeho ko ari umunsi udasanzwe na gato kuri we kandi ko yishimiye kuba ayigezemo.

Naho ikipe ya Paris Saint Germain yo yabitangaje muri aya magambo, “Paris Saint Germain yakiriye undi mukinnyi watwaye igikombe cy’isi mu ikipe, dore ko akinira n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva muri Werurwe 2018, ni Lucas Hernandez wabaye umukinnyi w’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Didier Deschamps yatwaye igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya, aho yanatanzemo imipira 2 yabyaye ibitego, nyamara byari nyuma y’amezi make atangiye guhamagarwa n’Ubufaransa.”

Lucas Hernandez, yanatwaranye n’u Bufaransa igikombe cya UEFA Nations League muri 2021, naho mu makipe asanzwe, Lucas Hernandez, ari muri Atletico Madrid nkuru yakiniye kuva muri 2014, yatwaye Europa League na UEFA Super Cup muri 2018.

Muri 2020, Lucas Hernandez, wari uri muri Bayern Munich, yari amaze gutwarana na yo ibikombe bitari munsi ya 6, birimo icya Champions League, icya Shampiyona y’Ubudage Bundesliga, ikindi gikombe cya UEFA Super Cup, icya FIFA Club World Cup, igikombe cy’igihugu cy’Ubudage (German Cup) n’ikindi cyitwa German Super Cup.

Lucas Hernandez yongeye gutwara ibindi bikombe bya Shampiyona muri 2021, 2022 na 2023, aho yari yanatwaye n’ikindi gikombe cya German Super Cup muri 2022.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + four =

Previous Post

Perezida Kagame i Bahamas yitabiriye ibikorwa birimo n’ibyo yaherewemo ishimwe ry’icyubahiro (AMAFOTO)

Next Post

Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Perezida wo muri Afurika yatangaje icyemezo kinyuranye n’icya mugenzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.