Perezida w’Urukiko rwa Makindye muri Uganda, yategetse Admin wa Group ya WhatsApp yitwa ‘Buyanja My Roots’ gusubizamo umwe mu bari bayikuwemo, akiyambaza uru Rukiko.
Ni group ya WhatsApp yitwa “Buyanja My Roots”, aho uwari wakuwemo yitwa Herbert Baitwababo, wari wiyambaje uru rukiko nyuma yo gukurwa muri iyi group.
Uyu Perezida w’agateganyo wa rukiko witwa Igga Adiru, yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa Mbere, asaba uwitwa Allan Asinguza kumusubiza muri iyi group ngo kuko yahonyoye uburenganzira bwa Herbert Baitwababo bwo kwiyunga hamwe n’abandi.
Gusa uyu mucamanza ntiyategetse ko uyu wari wakuwe muri group ya WhatsApp muri Gicurasi, asubizwa ikiguzi cy’amafaranga yatanze muri uru rubanza, nk’uko yari yabisabye.
Baitwababo we waregwaga muri uru Rukiko, yatangaje ko Asinguza yashinze iyi group ya WhatsApp yitwa “Buyanja My Roots”, nk’ihuriza hamwe abo mu gace ka Buyanja mu Karere ka Rukungiri, ku mpamvu z’ibikorwa by’urukundo, ku buryo abayigize bagomba gutanga ihumure ndetse no gufasha abari mu bibazo.
Buri munyamuryango w’iyi group yasabwaga kwishyura amashiringi ya Uganda ibihumbi 30 kugira ngo yinjiremo, nk’uko byari byemeranyijweho n’abayigize bose.
Inyandiko ya Baitwababo, yanditse tariki 16 Gicurasi 2023, yoherereje Asinguza amusaba ko hakorwa ubugenzuzi bw’imari, ndetse no kugaragaza amafaranga yatanzwe kuva muri 2017.
Baitwabo yagize ati “Ngendeye ku rwandiko rwavuze haruguru, uwarezwe yankuye muri group ya WhatsApp ya ‘Buyanja Back to My Roots’ tariki 17 Gicurasi 2023.”
Yavugaga ko kuvanwa muri iyi group ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo guterana no guhuza ibitekerezo n’abandi. Ati “Ndishinganisha ku rukiko kandi nanasaba gusubizwa muri group ya WhatsApp.”
Urukiko rugendeye ku byatangajwe n’impande zose ndetse na bamwe mu bagize iyi group, rwategetse ko asubizwa muri iyi Group ya WhatsApp.
RADIOTV10
Ibirego biragwira.
Ubuse urukiko rwitabaje itegeko rivuga ngwiki?
Icyakora nanone,yari yashikije kuberako harigihe Baku remouvinga bakujijije ubusa. Ntawamenya