Ikipe y’Igihugu ya Côte D’Ivoire yabuze gato ngo isezererwe mu matsinda y’Igikombe cya Afurika cya 2023, ni yo yegukanye iki gikombe itsinze iya Nigeria irimo umukinnyi wa mbere muri Afurika.
Mu mukino wa nyuma wabereye kuri state yitiriwe Lassane Watara, uyobora iki Gihugu wari waje no kuwureba, ikipe ya Côte D’Ivoire yakoze amateka yegukana igikombe cya Afurika itsinze Nigeria ku mukino wa nyuma.
Nigeria niyo yafunguye izamu ku gitego cyatsinzwe na Kapiteni wayo Trost Ekong, nyuma gato kishyurwa na Frank Kessie, mu gihe Sebastian Haller ari we watsinze igitego cya kabiri umukino ugana ku musozo.
Iyi Côte D’Ivoire yazamutse mu itsinda bigoranye nyuma yo kuba iya gatatu ikazamuka nka Best looser.
Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi ba Côte D’Ivoire bagaragaye bashimira Maroc, na yo yari yitabiriye iki gikombe, yatumye iki Gihugu cyegukanye iki gikombe kizamuka.
Mu bindi bihembo byatanzwe, byahawe abarimo Trost Ekong wabaye umukinnyi w’irushanwa, Kapiteni wa Afurika y’Epfo Williams wabaye umunyezamu w’irushanwa, mu gihe Emilio Nsue yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi.
Côte D’Ivoire yegukanye iki gikombe cya Afurika cyari gifitwe na Senegal yasezerewe muri 1/4, naho Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Penaliti.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10