Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imiryango y’Abanyarwanda baburanishijwe kuri Jenoside babuze Igihugu kibakira yatanze icyifuzo nyuma y’uko hapfuyemo babiri

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda umunani boherejwe muri Niger nyuma yo kuburanishwa n’Urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), bakaza kwirukanwa n’iki Gihugu boherejwemo, ubu bakaba basigaye ari batandatu, imiryango yabo yongeye kuvuga ko ubuzima barimo n’ubundi bameze nk’imfungwa, ikabasabira kwidegembya.

Aba Banyarwanda boherejwe muri Niger mu mpera za 2021, nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye ubyumvikanyeho na Guverinoma y’iki Gihugu, ariko ntibimenyeshwe u Rwanda nk’Igihugu bakomokamo.

Guverinoma ya Niger yaje gufata icyemezo cyo kubirukana, ariko bakaba barabuze Igihugu kibakira, ubu bakaba bakomeje kuba i Niamey, aho imiryango yabo ivuga ko n’ubundi bameze nk’imfungwa.

Ku wa Kabiri w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 07 Gicurasi 2024, umwe muri bo witwa Anatole Nsengiyumva, wari Lieutenant Colonel mu ngabo z’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye azize uburwayi.

Gusa bamwe mu bo mu muryango we, bavuga ko urupfu rwe rufitanye isano n’ubuzima barimo muri iki Gihugu cya Niger.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, itangaza ko Abavoka b’aba Banyarwanda ndetse n’abo mu miryango yabo, bavuga ko aba Banyarwanda babayeho n’ubundi nk’imfungwa nubwo bari barekuwe n’Urukiko rwari rwarashyiriwe u Rwanda rwa TPIR, nyuma yo kurangiza ibihano abandi bakagirwa abere.

Anatole Nsengiyumva yabaye uwa kabiri upfuye muri aba Banyarwanda umunani, nyuma y’undi wapfuye nyuma y’uko bagejewe i Niamey muri Niger.

Antoine Mukiza, umwana w’umwe muri aba Banyarwanda bari muri Niger ufite imyaka 86 y’amavuko, yatabarije aba Banyarwanda barekuwe na TPIR ariko ngo bagikomeje kumera nk’abafunzwe.

Yagize ati “Ntibyumvikana kuba aba bantu bagizwe abere cyangwa barangije ibihano, bashobora kwisanga bakimeze nk’imfungwa. Ubujurire twifuza kugeza ku bayobozi ba Niger, ni uko babanza bakareka ababyeyi bacu bakidegembya, kugira ngo bagire ubwisanzure busesuye, bityo banabashe kwivuza uko bashaka. Anatole yapfuye kubera kutabasha kubona ubuvuzi bukenewe ku bibazo bifitanye isano n’uburwayi yari afite.”

Akomeza avuga ko bifuza ko aba bantu bahabwa ibyangombwa byabo kugira ngo babashe kwisanzura mu Gihugu cya Niger barimo, kandi ko biteguye guhura n’ubutegetsi bwa Niger kugira ngo babagezeho ibibazo byabo, ndetse banasabe uburenganzira bwo kujya basurwa n’imiryango yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura

Next Post

Havuzwe amayeri adasanzwe y’abajura bakoresha mu kwambura abantu no gucikisha abatahuwe

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe amayeri adasanzwe y’abajura bakoresha mu kwambura abantu no gucikisha abatahuwe

Havuzwe amayeri adasanzwe y’abajura bakoresha mu kwambura abantu no gucikisha abatahuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.