Kylian Mbappé w’imyaka 24 y’amavuko yamaze gutangazwa nka kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa nkuko byemejwe n’umutoza Didier Deschamps wanatangaje impamvu yahisemo uyu musore ukiri muto.
Byatangajwe n’umutoza Didier Deschamps kuri uyu wa Mbere ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakoraga imyitozo, yarimo rurangiranwa Mbappé.
Didier Deschamps yemeje ko Kylian Mbappé aba kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaranda, akungirizwa na Antoine Griezmann umaze igihe muri iyi kipe.
Mbappé asimbuye umunyezamu Lloris wari umaze igihe kinini ari kapiteni dore ko yahawe uyu mwanya muri 2008, akaba yari amaze imyaka 14 yambara igitambaro cy’umukinnyi uyobora abandi.
Agaragaza impamvu yahisemo kugira Mbappé umukinnyi uzajya ayobora abandi, umutoza Didier Deschamps yavuze ko uyu musore afite imyitwarire ndetse n’ubuhanga bukwiye kuyobora bagenzi be.
Deschamps yavuze ko Mbappé ari umukinnyi uzi kwihagararaho mu kibuga kandi akaba azi gukorana ishyaka mu nyungu z’ikipe y’Igihugu.
Kylian Mbappé wigaragaje mu gikombe cy’Isi cy’umwaka ushize, aho yafashije u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma nubwo byarangiye itagitwaye.
Mbappé amaze guhamagarwa imikino 66, akaba amaze gutsindira ikipe y’Igihugu, ibitego 36, ni ukuvuga ko nibura muri buri mikino ibiri, yatsindagamo igitego.
Azatangira kwambara igitambaro cya kapiteni kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ubwo u Bufaransa buzaba bukina n’ikipe y’u Buholandi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Umugabane w’u Burayi (Euro 2024).
Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10